Umuvandimwe wa Serege Aurier ukinira Tottenham yarashwe ahita yitaba Imana

By Mugisha Aimé-Thierry Jul 13, 2020 09:59am 233 Views

Umuvandimwe wa Serege Aurier ukinira Tottenham yarashwe ahita yitaba Imana


Umuvandimwe wa Serege Aurier yarashwe ahita yitaba Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa 05:00 za mu gitondo muri Toulouse nkuko byatangajwe na Le Point na Europe 1 binyuze kuri Get France Football News.

Biravugwa ko Christopher Aurier yarashwe munda hanze y'akabyiniro [night club], police zihita zihasesekara aho icyaha cyabereye zitangira iperereza, ubu agace ziri gukoreramo iperereza karafunze.

Uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga byihuse ariko biravugwa ko atabashije kurohokoka — ibi byose byabaye nyuma y'amasaha abiri yonyine Serge Aurier akinnye umukino Tottenham yatsinze mo Arsenal ibitego 2-1 ku Cyumweru.

Nka Serge Aurier, Christopher Aurier w'imyaka 26 y'amavuko nawe yari umukinnyi w'umupira w'amaguru ariko ntabwo yigeze agera ku rwego rwo hejuru nyuma yo kunanirwa kumvikana na Brentford nyuma aza kujya mu igeragezwa mu ikipe yo muri Manchester yitwa Stalybridge Celtic — ubu yakinaga mu kiciro cya gatanu mu Bufaransa mu ikipe yitwa Toulouse Rodeo.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 5304 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 10260 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4167 Views