Ferwafa yamaze gutangaza igihe ntarengwa cyo gutoza k'umutoza wungirije atoza nk'umutoza mukuru

By Adam Yannick Feb 19, 2020 06:32pm 734 Views

Ferwafa yamaze gutangaza igihe ntarengwa cyo gutoza k'umutoza wungirije atoza nk'umutoza mukuru


Amakipe y'atandukanye n'abatoza bayo bakuru agasigaranwa n'abatoza bungirijwe yamaze guhabwa igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kubona umutoza mukuru.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda ( Ferwafa) ryamaze kwandikira Amakipe yo mu cyiciro cya mbere ribamenyesha igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kubona abatoza bakuru ku makipe atabafite yamaze gutandukana nabo akaba arimo gutozwa n'abatoza bungirije badafite licence A cyangwa B.

 Ibi iri shyirahamwe ribitangaje nyuma y'uko amakipe amwe n'amwe atandukanye n'abatoza bayo bakuru agasigaranwa n'abatoza bungirije badafite licence A cyangwa B. Mu itangazo bahaye amakipe yamaze gutandukana n'abatoza bayo,Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda ( Ferwafa ) ryamaze kwandikira ayo makipe ko ahawe ukwezi kumwe kugira ngo abe yamaze kubona umutoza mukuru ufite licence A cyangwa B. Banabibutsa ko mu gihe baba batubahirije iryo tegeko bashobora kwamburwa uruhushya bahawe rwo gukora.

Iri tangazo rikaba rireba amakipe ane kuri ubu arimo gutozwa n'abatoza bungirije bafite Licence C. Ayo makipe ni Rayon Sports FC, Gicumbi FC,Étincelles FC na Kiyovu Sport FC. Aya makipe akaba yahawe ukwezi uhereye uyu munsi tariki ya 19 Gashyantare 2020 kugeza tariki 18 Werurwe 2020.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views