Gusimbuzwa kw'umusifuzi mu mukino hagati, mu dushya tw'umunsi wa 11 wa shampiyona

By Adam Yannick Dec 2, 2019 01:50pm 942 Views

Gusimbuzwa kw'umusifuzi mu mukino hagati, mu dushya tw'umunsi wa 11 wa shampiyona


Shampiyona y'u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 11 ahasigaye imikino ine gusa kugira ngo igice kibanza kirangire, tugiye kubagezaho bimwe byaranze uwo munsi aho umusifuzi abwira umukinnyi ati "Vamo Ntagusifura kurarira"

Umunsi wa cumi 11 waranzwe no gutungurana ku makipe amwe namwe ndetse naho umusifuzi aburira umukinnyi mbere yuko atera umupira iteretse (Coup-Franc).

Habayeho gutungurana wamwe mu makipe aho APR FC kuri Stade Regionale yanyangiye Musanze nyuma yo kwirukana aumutoza mukuru ndetse n'umwungiriza we 5-0 bikaba byari bibaye ubwa kabiri itsindwa ibitego byinshi kuko na Mukura yari yayitsinze 4.

As Kigali ihagaze nabi muri shampiyona, ntabwo yashoboye gutsinda Sunrise FC yari yatsinzwe na APR FC mu mukino wabanje , aho umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Muri uyu mukino, habayemo agashya katari kamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda kuko Ruzindana Nsoro wari umusifuzi wo hagati yaje kugira ikibazo cy’imvune hagati mu mukino agahita asimburwa na Nshimyuremyi Abdallah wari umusifuzi wa kane.

Heroes FC nayo nyuma yuko umunsi wa 10 yari yatsinze Musanze 3-2 ntibyayikundiye gutsinda undi mukino kuko yanganyije na Gicumbi  2-2, ubwo Gicumbi yavaga inyuma ikagombora ibitego byose bibiri yari yatsinzwe.

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 5-2, Bugesera FC  yongeye kwiyunga n'abakunzi bayo aho yatsinze Espoir 2-0.

As Muhanga yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports umutoza akanenga imisifurire, yatunguye Police iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wabereye i Muhanga.

Gasogi United na yo yatunguriwe i Rubavu, aho yatsinzwe na Etincelles 2-1 nyuma yuko Etincelles yari yatsindiwe I Huye mu mukino wabanje.

Umukino w'umunsi wari wahuje SC Kiyovu na Rayon Sports ukaba ari umukino wari wahuruje imbaga y'abakunzi bumupira w'amaguru stade regional ya Nyamirambo yari yakubise yuzuye mu mukino wanatingiwemo ubutumwa bwo kurwanya Ruswa.

Bimwe byaranze uyu mukino nukutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe by'abasifuzi.

Gusa icyatangaje abantu ni aho umusifuzi yabwiye umukinnyi ko yabwira mugenzi we akava mu kurarira mbere y'uko atera umupira uteretse (Coup- Franc) undi na we ati "niba ndimo ari musifure" kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric yabivuze aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino.

 Umunsi wa cumi 11 waranzwe no kugabanuka kw'ibitego kuko nubwo imikino yose uko ari umunani nta numwe warangiye hatinjijwe igitego mu izamu ry'indi kipe, hatsinzwe ibitego 20 mugihe kumunsi wa 10 hari injijwe ibitego 28.

Babuwa Samson wa Sunrise akomeje kuyobora ba Rutahizamu aho kugeza ubu aafite ibitego 10 aho akurikiwe na Shabani Husein wa Bugesera FC umaze kwinjiza 9.

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views