Shampiyona y'U Rwanda(RWANDA PREMIER LEAGUE 2019-2020) yasubukuwe nyuma yuko yari yasubitswe kubera imikino y'AMAVUBI AFCON 2021

By Adam Yannick Nov 22, 2019 07:47pm 988 Views

Shampiyona y'U Rwanda(RWANDA PREMIER LEAGUE 2019-2020) yasubukuwe nyuma yuko yari yasubitswe kubera imikino y'AMAVUBI AFCON 2021


Nyuma y'ibyumweru bibiri,Rwanda Premier League idakinwa,kubera ko ikipe y'iguhugu Amavubi yarimo ikina imikino yo guhatanira kuzajya mu gikombe cy'afurika 2021 TOTAL AFCON 2021.Yasubukuwe hakinwa imikino y'umunsi wa cyenda.

Nkuo twbibabwiye Rwanda Premier League yasubukuwe nyuma y'ibyumweru bibiri,imikino y'umunsi wa cyenda ikaba yratangiye ku munsi w'ejo hashize tariki 21 ugushyingo 2019 ahakinywe umukino umwe gusa.

ku munsi wejo habaye umukino umwe wahuje Gasogi United fc vs Musanze fc.Uyu mukino wahuje amakipe yarakurikiranye kurutonde aho Gasogi yarushaga amanota abiri Musanze.Ni umukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi,kuko buri kipe yari yahize gutwara amanota atatu yuwo munsi.Musanze niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15 igitego cyatsinzwe na Imurora nyuma y'iminota 20 gusa Gasogi nayo yabonye igitego cyo kuwishyura cyatsinzwe na Tidiane maze amakipe ajya kuruhuka ntayindi ishoboye kubna igitego cya kabiri. Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse anakina umukino mwiza gusa umukino uza kurangira nta kipe yegukanye intsinzi maze amakipe agabana amanota.Gasogi ikomeza kuza imbere ya Musanze fc.Umutoza wa musanze akaba yaranenze imisifurire ndetse aanvuga ko nta gitutu kimuriho cyo kuba yakirukanwa.

Uyu munsi hakomeje indi mikino ibiri y'umunsi wa cyenda,aho APR FC yari yakiriye Espoir FC kuri Stade Regional ndetse na Sunrise FC yakiriye Heroes FC i Nyagatare.

Ku mukino wahuje APR na Espoir utari witabiriwe cyane nkuko abantu bari babyiteze,watangiye APR ishaka ibitego ariko bamyugariro ba Espoir bakababera ibamba.Byaje kuba bibi ubwo myugariro wa Espoir yitsindaga igitego ku munota wa 19 ku mupira warutewe na Niyomugabo wa APR. Espoir nayo yanyuzagamo igashaka uko yagombora igitego kuko igice cya mbere cyarangiye ibonye koroneli 3 zitagize icyo zitanga,maze igice cya mbere cy'umukino kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri APR yaje ishaka uko yabona ikindi gitego ariko umunyezamu awukuramo ku mupira warutewe na Danny. Ku munota wa 56 Espoir yabonye igitego cyatsinzwe na kapiteni wayo Fred ku mupira yarahawe na Mussasizi maze amakipe aba aranganyije 1-1,ntibyatinze umutoza wa APR yhise akora impinduka nyuma yuko yaramaze kugomborwa igitego maze ahita ikinisha abadefanseri batatu,nyuma yizo mpinduka yahise itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 60 cyatsinzwe na Niyomugabo kumupira yarahawe na Manishimwe kuko yaramaze kujya imbere biba bibaye 2-1 nyuma y'iminota ibiri,ku munota wa 62 ku mupira watinze imbere yizamu rya Espoir kuko bawuteye umuzamu arawugarura bongeye kuwutera nabwo arawugarura noneho usanga Danny ari wenyine ahita ashyiramo igitego cya gatatu.Espoir yashatse uko yaagbanya umwenda w'ibitego biranga ndetse umutoza afata umwanzuro wo gukuramo kapiteni we nyuma yuko yamuhaye amabwiriza ntiyayubahiriza,ahubwo aba ariwe ushaka gutanga amabwiriza ayaha abakinnyi.Mu minota ya nyuma Espoir yaribonye igitego ariko umuzamu wa APR umupira awushyira muri koruneli,bayiteye umupira ntiwagira icyo utanga.

Umukino waje kurangira ari ibitego 3-1 maze bituma APR ifata umwanya wa mbere byagateganyo aho itegereje umukino uzahuza Police na Etincelles kuko zanganyaga amanota Police ikaza imbere yaayo kkuko iyirusha ibitego yatsinze. Mu wundi mukino wabeye i Nyagatare Sunrisefc yatsinze Heroes fc 4-1.Aho barutahizamu bayo bayoboye urutonde n'ibitego 7 kuko bose bashoboye gutsinda ku mukino wabahuije na Heroes fc.

Ku munsi wa cumi tariki ya 26/11 Gasogi United fc izaba yakiriye Gicumbi fc kuri stade Regionale,mugihe Musanze fc yo izaba yakiriwe na Heroes fc i Bugesera naho Sunrise fc yakiriye APR FC i Nyagatare.Umunsi wa cyenda ukaba uzakomeza ku munsi w'ejo ndetse no ku cyumweru.

KU WA GATANDATU TARIKI 23 UGUSHYINGO 2019
Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)

KU CYUMWERU TARIKI  24 UGUSHYINGO 2019
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

 

 

No Picture Available

UMUFANA WA APR ARIMO GUFANA GASOGI

No Picture Available

MUSANZE YABANJE MU KIBUGA

No Picture Available

GASOGI YABANJE MU KIBUGA

No Picture Available

UMUZAMU WA ESPOIR UBWO YAREBAGA IGITEGO MU NSHUNDURA

No Picture Available

UMUTOZA WA APR YINANURA

No Picture Available

UMUKUNZI WA ESPOIR UTAJYA UBURA AHO IGIYE HOSE UVUGA KO YANAYIKINIYE

No Picture Available

ABAKUNZI BA APR NYUMA YUKO BARI BAMAZE KUGOMBORWA IGITEGO

No Picture Available

DANNY YISHIMIRA IGITEGO YARAMAZE GUTSINDA

No Picture Available

UMUTOZA WA ESPOIR FC

No Picture Available

ABATOZA BA RAYON NABO BARI BAJE GUKURIKIRANA UMUKINO KUKO BAZAHURA NA APR KU MUNSI WA NYUMA WA SHAMPIYONA


4 Comments

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views