Rayon Sport imaze imikino itanu itinjizwa igitego - byinshi bivugwa nyuma y'umunsi wa 19 wa shampiyona

By LIVE COVERAGE Feb 10, 2020 10:17am 1278 Views

Rayon Sport imaze imikino itanu itinjizwa igitego - byinshi bivugwa nyuma y'umunsi wa 19 wa shampiyona


INSHAMAKE

  • APR FC ntabwo iratsindwa muri uyu mwaka w'imikino
  • Mukura VS yabonye amanota atatu nyuma y'igihe kinini
  • Rayon Sport yikuye i Bugesera, Idrissa Dagnogo yitwara neza
  • Igikombe cy'amahoro kirakomeza muri iki cyumweru
  • Koresha #Imikinorw utange igitekerezo

 

Live Reporting by

Mugisha Aime-Thierry

 

13:00 CAT

Ibyo nibyo nari mbafitiye uyu munsi

Twagarutse ku bivugwa nyuma y'umunsi wa 19 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda

Ushobora gukomeza gusoma amakuru ari kuvugwa, byaza gutuma umererwa neza cyane

  • Manuel Neuer yatangaje ko azaguma muri Bayern Munchen
  • Inter Milan yatsinze AC Milan ifata umwanya wa mbere muri Serie A

Tuzasubire ku munsi wejo turebera hamwe igikombe cy'Amahoro

12:50 CAT

Uko imikino y'umunsi wa 19 wa shampiyona yagenze muri rusange

FT: Police 2-0 Gasogi 

FT: Espoir 0-5 Sunrise

FT: AS Kigali 2-0 Entincelles

FT: APR FC 3-0 Marines 

FT: Muhanga 0-1 Heroes

FT: Kiyovu 1-0 Musanze

FT: Mukura 3-0 Gicumbi FC

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

12:42 CAT

Tumaze imikino itanu tutinjizwa igitego, ni byiza

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Umutoza wa Rayon Sport, Alain Kirasa yatangaje ko uburyo bari kwitwara neza muri iyi minsi ari byiza cyane. Kuri Kayumba Sotel utagaragaye kuri uyu mukino yatangaje o nta kibazo afite ahubwo byagendanye n'uburyo bateguye umukino ariyo mpamvu atawugaragayeho.

Alain Kirasa aganira na Imikino Magazine - “Bugesera twari tuyizi uko ikina, twateguye umukino wacu neza kandi mwabonye ko twabonye uburyo bwinshi cyane mu gice cya mbere ariko ntibutange umusaruro, mu gice cya kabiri twabikosoye kandi ndashimira abakinnyi uburyo bitwaye. Wari umukino wa gatanu tutinjizwa igitego. Byari byiza.”

12:30 CAT

Tuzashyiramo imbaraga ku mukino wa Mukura

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Masudi Djuma yatangaje ko bagomba gukora ibishoboka byose bakitwara neza mu mukino wo kwishyura bazahura mo na Mukura mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'amahoro. Umukino ubanza Mukura yatsinze Bugesera ibitego 2-1.

Masudi Djuma ku mukino wa Mukura - “Dushobora kuyikuramo cyangwa ikadukuramo, bafite amahirwe kuko batsinze umukino ubanza ariko tugomba gukoresha imbaraga tukayikuramo, tuzaba turi imbere y'abafana.”

12:24 CAT

Gutsindirwa na Rayon Sport hanze, nta kibazo

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa Bugesera, Masudi Djuma yatangaje ko gutsindwa na Rayon Sport nta kibazo gikomeye kirimo ahubwo icyamubabaje ari batsinzwe bakiniye mu rugo.

Masud Djuma aganira na Imikino Magazine - “Ikosa ryabaye twarangaye gatoya, ntabwo navugako twashakaga gutsindwa gusa twahuye n'ikipe ifite amahirwe menshi, twabyibagiwe turi kureba ku mukino ukurikiyeho. Ni ikipe ifite abafana n'abakinnyi beza cyane. 

“Gutsindwa na Rayon Sport itsindiwe hanze, ntacyo bitwaye ariko ikintu kimbabaje nuko dutsindiwe mu rugo. Byibuze twakagombye kubona inota rimwe ariko nubwo dutsinzwe ntabwo bikuraho ko tugiye gukomeza gutegura umukino ukurikiyeho.”

12:13 CAT

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Mbere yo kwerekeza ku gikombe cy'amahoro, reka turebere hamwe ibyatangajwe n'umutoza wa Rayon Sports Alain Kirasa ndetse na Masudi Djuma wa Bugesera nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera igitego 1-0, i Bugesera.

12:05 CAT 

Abdou Muniru na Ntwari Evode bameze neza

FT: Mukura VS 3-0 Gicumbi-

Mu mikino itanu iheruka, Mukura VS yatsinzemo ibitego birindwi. Muri ibyo bitego birindwi Abdou Muniru na Ntwari Evode batsinzemo ibitego bine bonyine. Muri iyo mikino itanu iheruka Mukura VS yinjijwe ibitego 11 [Hari mu irushanwa ry'Ubutwali] - Abdou Muniru wenyine yatsinze ibitego bitatu mu mikino ibiri aheruka gukinira Mukura VS.

11:58 CAT

Mukura VS yitwaye neza

FT: Mukura VS 3-0 Gicumbi

Nyuma yo kuva mu irushanwa ry'ubutwali nta mukino itsinze (P3 L3), ibifashijjwemo na Abdul Muniru watsinze ibitego bibiri na Ntwari Evode, Mukura yegukanye amanota atatu kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Mukura VS iri ku mwanya wa kane n'amanota 31 yose.

11:48 CAT

IBITEKEREZO

Koresha #Imikinorw utange igitekerezo

Q: Ninde uzahagarika APR FC?

Ntambara Jean Baptiste - Ntawe mbona uzahagarika APR FC muri uyu mwaka w'imikino. Izasoza shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe. None urabona ari inde ubifitiye ubushobozi? Ntabwe mbona uzadukoraho rwose muri uyu mwaka w'imiino.

Koko Jean? Ntawayishobora....

11:42 CAT 

Ntabwo nzi impamvu ntakinira ikipe y'igihugu

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Ally Niyonzima nyuma y'umukino yatangaje ko atazi impamvu adakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda. Uyu musore aheruka gukinira amavubi muri CHAN iheruka yabereye muri Morocco 2018, birashoboka ko igihe ikibazo afite cy'ibbyangombwa byakemuka yakongera agakinira Amavubi muri CHAN izabera muri Cameroon.

Ally Niyonzima aganira na FunClub - “ Ndishimye cyane kuba ndi gukina mu ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe nkuru kandi ikomeye.” Niyonzima Ally nyuma y’umukino wabahuzaga na Bugesera aganira n’itangazamakuru. Dufite ikipe nziza muri Rayon Sports, intego ni ukurwanira igikombe cya shampiyona kandi mfite icyizere ko tuzagitwara.”

Ku ikipe y'igihugu - “ Ibituma nta kinira ikipe y’igihugu kugeza kuri ubu njye ntabwo mbizi, kuko ku ruhande rwanjye nta kibazo na kimwe mfite cyambuza gukinira ikipe y’igihugu. Gusa kuri ndakeka bishobora kuba byararangiye nk’uko abayobozi bambwira, sinzi ubwo nibo bazasobanura byinshi.”

11:32 CAT

Ally Niyonzima yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sport

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Nyuma yo kugera muri Rayon Sport muri Mutarama, Ally Niyonzima yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sport ubwo iyi kipe yatsindaga Bugesera igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere, yinjiye mu kibuga ku munota wa 38 asimbuye Omar Sidibe wari ugize ikibazo cy'imvune.

11:22 CAT

Rayon Sport ntabwo iratsindwa mu mikino yo kwishyura

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Kuva imikino yo kwishyura muri shampiyona, Rayon Sport ntabwo iratakaza (W3 D1) kandi ikaba itarinjizwa igitego [Yinjije ibitego bine]. Rayon Sport ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho iri inyuma amanota ane na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

11:18 CAT

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Rayons Sport ikomeje kwitwara neza cyane, kuva imikino yo kwishyura yatangira ntabwo iratsindwa umukino n'umwe haba muri shampiyona n'igikombe cy'amahoro [Yatsinze imikino ine, inganya umukino umwe]. Umwuka mwiza waragarutse kuva iyi kipe yafatwa na Alain Kirasa, ubona ko bari kubyitwaramo neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

11:03 CAT

Idrissa Dagnogo yarongeye aratsinda

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport

Reka tuve ku mukino wa APR FC na Marine twerekeze i Bugesera

Nyuma yuko Bugesera yifuze ibigwi mbere y'umukino ko izi inguni zose za Rayon Sport, byarangiye batakaje umukino ku kivuga cyayo. Rayon Sport yahushije uburyo bwinshi ariko igitego cya Idrissa Dagnogo nicyo cyatandukanyije impande zombi, Rayon Sport yegukana amanota atatu ikomeza gukurikira APR FC.

Idrissa Dagnogo yarongeye atsinda igitego nyuma yo kubikora ku mukino Rayon Sport yatsinzemo Intare FC ibitego 4-0 mu mikino ibanza y'igikombe cy'amahoro.

10:58 CAT

IIBITEKEREZO

Koresha #Imikinorw utange igitekerezo

Q: Ninde uzahagarika APR FC? 

Tuyishimire Leon Fidelite - Aime bonjour! Navugako hakiri kare kandi izayihagarika ziracyahari kuko nkubu ntabwo baracyina na Gicumbi kandi birashoboka ko na As Muhanga yayizukiraho nk'ikipe nkuru Abdou Mbarushimana akumvisha abakinnyi be ko ari umukino bakwishafisha bashaka amakipe akomeye, kandi ntabwo baragera ku makipe arwanira kutajya mu kiciro cya kabiri

Na Gicumbi iri mu makipe azahagarika APR FC......

10:40 CAT

Bukuru Christophe akwiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu

FT: APR FC 3-0 Marine

Nyuma y'umukino wa Marines, umutoza wa APR FC Adil Mohamed yatangaje ko Bukuru Christope akwiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu kandi anashimira ubuyobozi bwamuguze. Aramutse ahamagawe, yaba ahamagawe ku nshuro ye ya mbere.

Adil Mohamed aganira na FunClub - “Ndabanza nshimire abayobozi baguze Christophe Bukuru, kuva ku munsi wa mbere aza kugeza ubu ari hejuru. Twagerageje kubyaza umusaruro ibyiza afite muri we. Ni umukinnyi uzi ubwenge bw’umupira kandi wumva, yazanye byinshi, cyane yaba mu buryo bwo kugarira, no mu buryo bwo gusatira.

“Nibyo akwiye umwanya mu kipe y’igihugu Amavubi, ariko bakamenya kumukoresha nkuko tumukoresha. Agomba kujyana imipira yose, bagomba kumenya umwanya we neza. Umukinnyi nka Christophe Bukuru umuha umwanya wo kwisanzura ku mupira hanyuma ukabyaza umusaruro ibyiza afite byinshi.”

10:31 CAT

Icyo imibare igaragaza 

FT: APR FC 3-0 Marine

Kugeza ubu APR FC niyo imaze kwinjiza ibitego byinshi muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda (Yatsinze ibitego 36) kandi niyo kipe yinjijwe ibitego bicye [inganya na Rayon Sport] aho zose zinjijwe ibitego 11. Yanganyije imikino itandatu, itsinda imikino 13 yose.

10:25 CAT

FT: APR FC 3-0 Marine

APR FC ni ikipe ubu imeze neza byumwihariko mu kugarira izamu no mu gusatira izamu. Ubona ko kuva yafatwa na Adil Mohamed hari impinduka nyinshi zabayeho. Kugeza ubu mu marushanwa yose akinirwa imbere mu gihugu [Shampiyona, Igikombe cy'Amahoro n'Irushanwa ry'Ubutwali] ntabwo iratakaza umukino - Irusha Rayon Sport amanota ane ku rutonde rwa shampiyona, Rayon ihagaze ku mwanya wa kabiri.

10:20 CAT

APR FC ntabwo iratsindwa

FT: APR FC 3-0 Marine

APR FC itaratsindwa muri uyu mwaka w'imikino mu marushanwa yose akinirwa mu gihugu, yongeye kwegukana amanota atatu mu mukino wabaye ku Cyumweru, itsinda Marine ibitego 3-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Ibitego bitatu byatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel wafunguye amazamu mbere yuko Niyonzima Olivier [Sefu] na Byiringiro Lague. 

Ntabwo bashaka kurekura....

10:00 CAT

Twabonye byinshi mu mpera z'icyumweru

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yongeye kwitwara neza mu mpera z'icyumweru itsinda Marine, Rayon Sport itsindira i Bugesera mu buryo bugoranye cyane. Mukura VS yitwaye neza cyane nyuma yo kuva mu gikombe cy'Ubutwari nta mukino itsinze mu gihe Police FC nayo yabonye amanota atatu mu mukino wafunguye umunsi wa 19 wa shampiyona, yatsinze Gasogi United.

Ni byinshi turagarukaho, aho turaza kurebera hamwe byinshi byatangajwe n'ibivugwa nyuma yuyu munsi wa 19 wa shampiyona. Tukaza no kugaruka ku gikombe cy'amahoro kirakomeza muri iki cyumweru - Ikaze kuri mwese.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4455 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8732 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3646 Views