Andreas Perreira muri Lazio — abandi bakinnyi babiri ba Man United bashobora kujya mu Butaliyani

By Mugisha Aimé-Thierry Sep 28, 2020 11:53pm 573 Views

Andreas Perreira muri Lazio — abandi bakinnyi babiri ba Man United bashobora kujya mu Butaliyani


Andreas Perreira yamaze kumvikana na Lazio Roma kuyerekezamo ku ntizanyo y'umwaka w'imikino umwe nkuko amakuru dukesha Fabrizio Romano abitugezaho.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati ntabwo yari akiri muri gahunda za Ole Gunnar Solskjaer, nyuma yuko amuhaye amahirwe ariko kwigaragaza bigakomeza ku mugora cyane, noneho igurwa rya van de Beek ryagaragaje ko kongera kubona umwanya bizagorana.

Mu mwaka w'imikino ushize, Andreas Perreira ni umwe mu bakinnyi ba Manchester United bagaragaye bibasirwa n'abafana kubera umusaruro udahwitse, nyuma yuko atagaragaye cyane muri uyu mwaka w'imikino aho atarakina umunota numwe, Manchester United yahisemo ku mutiza.

Andreas Perreira ukomoka muri Brazil agiye kwerekeza muri Lazio Roma ku ntizanyo, amakipe yombi yamaze kumvikana ko nyuma y'umwaka umwe Lazio Roma ishobora ku musinyisha bihoraho ikishyura €27M. Biteganyijwe ko azakora ibizamini by'ubuzima muri iki Cyumweru.

Uyu munsi, nibwo ushinzwe imikino muri Lazio Roma, Igli Tare n'umutoza wabo Simone Inzaghi bemeje ko Andreas Perreira w' imyaka 27 y'amavuko aremezwa nk'umukinnyi wa Lazio Roma ku minsi ibiri cyangwa itatu iri imbere.

“Andreaz Perreria aremezwa nk'umukinnyi wa Lazio Roma mu minsi ibiri cyangwa itatu iri imbere.” Igli Tare ushinzwe imikino muri Lazio Roma aganira na TMW ku wa Mbere.

Simone Inzaghi wari witabiriye ibirori bya Amatrice Awards nawe yabyemeje nyuma yaho yari abajijwe ibijyanye nuyu musore wakiniye Manchester United imikino 40 mu marushanwa yose mu mwaka w'imikino ushize.

“Ndamuzi, ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo kudufasha cyane. Ntabwo nshaka kuvuga ku bakinnyi batarasinyira ikipe kugeza ubu, ariko dufite Tare uzi icyo gukora. Tuzareba niba azaza cyangwa atazaza.” Simone Inzaghi kuri Andreas Perreira.

Andreas Perreira ari hafi kwiyongera kuri Alexis Sánchez wamaze gusohoka muri iyi kipe agasinyira Inter Milan na Chris Smalling ushobora kwerekeza muri Roma igihe icyo aricyo cyose, kuko amakipe yombi yongeye kugaruka mu biganiro, nkuko byatangajwe na Fabrizio Romano

Ibya Chris Smalling muri Roma bimaze igihe kinini bivugwa, Roma iri gutanga €20M kugira ngo imusinyishe mu gihe Manchester United yo ishaka €25M kuri uyu musore umaze umwaka yaratijwe mu Bitaliyani. Inter Milan nayo iramushaka.

Diogo Dalot nawe ari ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusohoka muri Manchester United, aho AC Milan imushaka ku ntizanyo mu gihe Man United ishaka ku mugurisha, nta kintu amakipe arumvikana. Undi mukinnyi ushobora kugenda ni Sergio Romero nyuma yuko Dean Henderson agizwe umuzamu wa kabiri kuri David de Gea. 

Ni mu rugendo Ole Gunnar Solskjaer yatangiye rwo kubaka ikipe ikomeye, ifite abakinnyi bakomeye cyane, kugeza ubu ari kugerageza gukuramo abakinnyi badafite umumaro munini cyane, abakinnyi adafite muri gahunda ze.

Nkuko ari kugenda akuramo abakinnyi batandukanye, ni nako akeneye gusinyisha bamwe mu bakinnyi, kugeza ubu Manchester United iri mu biganiro na FC Porto byo gusinyisha Alex Telles, ndetse iri gutegura amafaranga ya mbere izataha Borussia Dortmund igerageza gusinyisha Jadon Sancho.

Muri Lazio Roma bameze neza cyane nabo nyuma yo kurangizanya na Wesley Hoedt wavuye muri Southampton ushobora gukora ibizamini by'ubuzima bidatinze, ndetse bakaba bongeye amasezerano kizigenza wabo Luis Alberto azamugeza mu wa 2025.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3862 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8965 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4640 Views