Uwayo Theogene yasobanuye Karate n'igihe amarushanwa yayo azagarukira

By NSANZIMANA Chriss Oct 22, 2020 08:13pm 279 Views

Uwayo Theogene yasobanuye Karate n'igihe amarushanwa yayo azagarukira


Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Karate mu Rwanda 'Ferwaka' Uwayo Theogene yasobanuye igihe amakipe (Club) azagarukira mu marushanwa y'umukino wa Karate, anasobanura mu buryo burambuye uyu mukino njyarugamba.

Mu kiganiro yagiranye na IMIKINO yasobanuye ko amarushanwa ya Karate azagaruka mu mwaka utaha wa 2021.

Ati "Umukino wa Karate utandukanye n'indi mikino kuko wo ari nk'ishuri, n'ibintu umuntu yiga ku buryo buhoraho, twari tumaze amezi icyenda (9), tudakora imyitozo, ubwo rero tuzajya tugenda dufungura buhoro kugira ngo twongere twitoze neza mu buryo buhoraho".

"Amakipe menshi yacu agizwe n'abanyeshuri, kandi nk'uko mubizi amashuri ntaratangira, ubu hari kwitoza amakipe atarimo abanyeshuri, navuga ko hatagize izindi mpinduka zizabaho, amarushanwa y'u mukino wa Karate yazatangira mu mwaka utaha wa 2021".

Uwayo Theogene

Gusa n'ubwo Theogene yavuze ko amarushanwa y'umukino wa Karate azatangira umwaka utaha, akomeza avuga ko uyu mukino bitewe n'imiterere yawo bitari ngombwa cyane ko wihutishwa ngo atangire vuba.

Ubundi mu mukino wa Karate ukinwa mu bice bibiri, aho igice kimwe kibanda gukina ariko barwana bigahita birangira, ni mu gihe ikindi gice kitwa 'Siporutifu' nacyo kigizwe n'aya marushanwa rusange akinwa ariko hatarimo gukubitana, usanga anakurikiranwa n'abantu benshi.

IMIKINO kandi yaganiriye n'umutoza w'ikipe ya Okapi Mbarushimana Eric umaze imyaka igera kuri makumyabiri n'umwe (21) muri uyu mukino,  FERWAKA yabamenyesheje ko bamaze kwandikira MINISPORTS basaba kongera gutangira imyitozo nk'uko byahoze mbere y'uko icyorezo cya Coronavirus cyaduka.

Uyu mutoza yavuze ko amakipe (Club) yagaragaje ko afite ubushake bwo gutangira kongera gukina ndetse na FERWAKA yamaze kubibasabira muri Minisiteri ya siporo.

Ati"Ishyirahamwe ry'umukino wa Karate mu Rwanda ryakoze urutonde rw'amakipe (Club), hanyuma barushyikiriza Minisiteri ya siporo, nyuma nibwo nayo yaduhaye uburenganzira bwo gutangira kwitoza".

Yakomeje agira ati "ibijyanye no gutangira amarushanwa byo ntacyo barabitubwiraho, kuko nk'ubu hari ibyo tutaremererwa gukora birimo nko kurwana (Combat) n'ibindi bijyanye nabyo, gusa dutegereje ko vuba bizasobanuka tukaba twatangira amarushanwa nk'uko bisanzwe".

N'ubwo umukino njyarugamba wa Karate umaze kuzamura urwego rwaho hano mu Rwanda, gusa kuri Mbarushimana Eric, abona hari ibigisabwa gukorwa ngo ukomeze uzamuke.

"Navuga ko umukino wa Karate mu Rwanda umaze kuzamura urwego, gusa hari inzego zitari zazamuka cyane nk'uko byagakwiye byumwihariko mu bijyanye no kurema impano, kuko usanga amakipe ariyo abikora yonyine, ariko na none uko abantu bazajya bakomeza kugenda bawiyumvamo cyane, nizera ntashidikanya ko bizatuma uzazamuka ku rwego rushimishije". Mbarushimana Eric

Mbarushimana Eric

Uyu mutoza umaze igihe kitari gito muri bikorwa bijyanye n'uyu mukino, kugeza ubu afite umukandara w'umukara, "Dan" ya kane, ni mu gihe yatangiye gutoza club ya Okapi guhera mu mwaka wa 2006, akaba afite umudari muri Kata yegukanye mu mwaka wa 2002.

IMIKINO yaganiriye na Rutayisire Innocent umaze imyaka itanu akina uyu mukino njyarugamba wa Karate, asobanura ko ku ruhande rw'abakinnyi babona ko uyu mukino ugeze ahantu hashimishije.

Ati" Umukino wa Karate umaze kugera ku rwego rwiza, abantu bari kuwitabira ari benshi, impamvu yabyo n'uko bamaze kuwusobanukirwa neza, kandi bigaragara ko urwego ugezeho rushimishije cyane".

Rutayisire (Iburyo)

Akenshi mbere wasangaga abantu bari batarasobanukirwa neza uyu mukino, aho bamwe bunvaga ko ari ukurwana birimo n'urugomo, gusa kuri Rutayisire ukina uyu mukino avuga ko abantu bamaze gusobanukirwa neza ibiwukubiyemo.

"Nibyo koko mbere hari abari baziko wenda umukino njyarugamba wa Karate ari ukurwana by'urugomo, ariko icyo kwishimira n'uko iminsi igenda ishira abantu bagenda bawiyumvamo kandi bakawitabira, ntagushidikanya ko Karate ari umukino mwiza kandi wakwitabirwa na buri wese". Rutayisire Innocent

Uyu mukinnyi ubusanzwe afite umukandara w'ikigina (Shokora), aho avuga ko bikunze mu mpera z'ukwezi k'Ukuboza cyangwa muri Mutarama 2021, ashobora gukorera umukandara w'umukara.

Uyu musore akaba afite umudari w'Ifeza (Argent) yakuye mu irushanwa rya Never again, ndetse akaba asanzwe abarizwa mu ikipe ya Okapi kuri ubu ifatwa nk'iya mbere mu Rwanda muri iyu mukino.

Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y'igihugu

Iby'ingenzi wamenya ku mukino wa Karate mu Rwanda 

Ubusanzwe umukino wa Karate ukomoka mu gihugu cy'u Buyapani, aho watangiye gukinwa ahagana mu mwaka 1879, gusa mu kinyejana cya 17 nibwo watangiye gutera imbere cyane, bitewe n'ubwami bwa Ryukyu 'Ryukyu Kingdom'.

Bivugwa ko mu Rwanda no mu Uburundi umukino wa Karate watangijwe na Sayinzonga jean wanabaye umukinnyi ukomeye wa Karate, akaba ari nawe Munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu (6).

Uretse kuba yaratangije umukino wa Karate mu Rwanda, yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru.

Amateka agaragaza ko n'ubwo Sayinzoga ariwe ufatwa nk'uwatangije uyu mukino mu Rwanda no mu Burundi, ariko bivugwa ko yaje asanga mu Rwanda hari abandi bari bawufiteho ubumenyi bwibanze bakomoraga mu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyakwigendera Sayinzoga Jean

Mbere y'uko nyakwigendera Sayinzoga azana uyu mukino mu Rwanda, mu mwaka 1975 yabanje kujya kuwiga mu Ubudage, nyuma y'imyaka ibiri yahise ajya mu gihugu cy'u Burundi ajya kuwigishayo, abo yayigishije nibo bafatinyije baza kuwutangiza mu Rwanda.

Federasiyo ya Karate mu Rwanda yatangiye igizwe nama-Club ane (4), ndetse ayo yari afite ubuzima gatozi, gusa n'ubwo hari n'andi afite ubuzima gatozi ariko siko yose ari abanyamuryango ba FERWAKA, ndetse hari n'andi abarizwa mu abanyamuryango b'iri shyirahamwe ariko atarabona ubuzima gatozi.

Muri rusange amakipe yitabira imikino ya Karate ari hejuru gato ya mirongo ine (40), n'ubwo hari n'andi ashobora kwiyongeraho harimo ay'ibigo by'amashuri, aho ashobora kuba yagera no muma-Club ijana.

Ubusanzwe umukino wa Karate ukinwa hakoreshejwe amaguru n'amaboko (imigeri n'ibipfunsi) hakiyongeraho n'imitego, ni mu gihe iyo hakinwa amarushamwa babara amanota mu buryo butandukanye.

Iyo umuntu ateye undi umugeri (Mawashi) ku mutwe bamuha amanota atatu (3), na none kandi iyo umwe akubise undi ikibando mu mugongo cyangwa munda bamubarira amanota abiri (2), ni mu gihe umukinnyi umwe iyo ateye undi igipfunsi munda cyangwa mu maso bamuha inota rimwe (1).

Na none kandi iyo umukinnyi ateye mugenzi we umutego ukajyanirana n'igipfunsi ariko ukagikurayo mu buryo bwihuse nabwo bamubarira amanota atatu (3), ikindi n'uko muri Karate badakina bagendeye ku minota runaka, ahubwo utanze undi kuzuza amanota icyenda (9) ahita abarwa nkuwegukanye intsinzi.

Muri Karate iyo bagiye gutanga imikandara bahera ku mukandara w'Umweru, Umuhondo, Umutuku cyangwa Orange, Icyatsi, Ubururu, Ikigina (Shokora), hagaheruka umukandara w'umukara 'Centure Noir'.

Photo: Inyarwanda


2 Comments

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 908 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 950 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 627 Views