Unai Emery yasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye atitwara neza muri Paris Saint-Germain

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 10, 2020 09:49pm 1050 Views

Unai Emery yasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye atitwara neza muri Paris Saint-Germain


Unai Emery yatangaje ko yahombye amahirwe yo kuba umutoza wa mbere kw'Isi ubwo yatozaga Paris Saint-Germain kubera ko nta VAR [Video Assistant Refree] yari ihari.

Uyu mutoza ukomoka muri Espanye yatwaye ibikombe birindwi bikinirwa imbere nu gihugu mu gihe cy'imyaka ibiri ariko yavuye i Parc des Prince muri 2018 nyuma yuko ananiwe kwitwara neza muri Champions League.

Mu mwaka we wa mbere, Paris Saint-Germain yatsinze Barcelona ibitego 4-0 mu mikino ya ⅛ kirangiza cya Champions League nuko Barcelona irayisezerera nyuma yo kuyitsinda ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura I Camp Nou.

Mu mwaka wakurikiyeho, bageze muri ⅛ nanone, basezererwa na Real Madrid ku bitego 5-2 mu mikino ibiri. Real Madrid niyo yegukanye icyo gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Unai Emery aganira na France Football — “Muri Paris, natakaje amahirwe yo kuba umutoza wa mbere kw'Isi. Natwaye ibikombe byinshi bikinirwa imbere mu gihugu ariko ikingenzi cyari ugutwara Champions League.

“Mu mwaka wa mbere, muri ⅛ kirangiza duhura na Barcelona, twari ku rwrgo rwo hejuru mu mukino ubanza ariko tuza gusezererwa kubera nta VAR yari ihari icyo gihe. Twasezerewe kubera imyanzuro y'umusifuzi.

“Mu mwaka wa mbere twatakaje kubera imyanzuro y'umusifuzi ndetse no mu mwaka wakurikiyeho, dutsindwa na Real Madrid.”

Noneho Unai Emery yemeye ko yababajwe nuko abakinnyi be batubahirije ibyo yabasabaga aho yabasabye kugarira cyane.

Yakomeje agira ati — “Nashakaga ko ikipe yugarira cyane, Thiago Silva ni umukinnyi ukomeye cyane ariko nadhakaga ko yugarira mu buryo buhambaye. Ntabwo natumye abyemera. Nagerageje kubimusaba ariko ntabwo yigeze abyemera.”

Unai Emery yavuze ko ariwe wumvishije Neymar ko agomba kuza muri Paris Saint-Germain amwereka ko bazamwubakoraho ikipe kandi ko yumvikanaga na perezida Nasser El Khelaifi — Neymar yerekeje muri Paris Saint-Germain aguzwe miliyoni €222 avuye muri Barcelona.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 2757 Views

By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 2399 Views

By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 1613 Views