Manchester City na West Ham United zanze igihe zari zasabwe ko zakina umukino wabo wasubitswe

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 11, 2020 12:53am 616 Views

Manchester City na West Ham United zanze igihe zari zasabwe ko zakina umukino wabo wasubitswe


Manchester City na West Ham zanze ko umukino wabo wasubitswe wakinwa mu mpera z'icyumweru nkuko The Evening Standard yabitangaje. Umukino wa Man City na West Ham wa shampiyona wasubitswe kubera urubura rwinshi cyane, byateye impungenge Manchester City bituma umukino usubikwa.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuba mu mpera z'icyumweru gishize, ku cyumweru. Kugeeza ubu ntabwo harashyirwaho itariki uyu mukino uzaberaho, amakipe yasabwe ko yawukina mu mpera z'icyumweru ariko yabyanze, bivuze ko bazawushakira umunsi uzaberaho

Hari amahirwe ko aya makipe yakina uyu mukino mu mpera z'icyumweru kuko hari andi makipe azaba ari gukina ariko yamaze kubyanga. Bizaba ikibazo gikomeye kuri FA kugeza igihe umukino uzabera bitewe n'imikino Manchester City ifite mu minsi irimbere byumwihariko imikino ya Champions League.

Uyu mukino kutabera igihe haricyo byakwangiza?

Uyu mukino kuba utagiye kubera igihe, bishobora kuba imbogamizi cyangwa amahirwe ya buri kipe. Wenda ngarutse kuri Manchester City, bishobora kuba imbogamizi igihe bakomeza muri Champions League. Byazongera imikino yabo bityo kwitegura imikino bikabagora bigahurirana n'umunaniro naho kuri West Ham ntacyo bizangiza cyane kuko bo ntabwo benda kugira imikino myinshi imbere.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3240 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8155 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4033 Views