Umunsi umukino wa Manchester City na West Ham uzaberaho wamenyekanye nyuma yuko usubitswe

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 11, 2020 07:06pm 839 Views

Umunsi umukino wa Manchester City na West Ham uzaberaho wamenyekanye nyuma yuko usubitswe


Umukino wa Manchester City na West Ham utarabaye byemejwe ko uzakinwa kuwa Gatatu taliki ya 19 Gashyantare saa 21:30 ku isaha y'i Kigali nyuma yuko aya makipe yanze ku wukina muri mpera ziki Cyumweru.

Uyu mukino wari kubera Etihad wari uteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki 9 Gashyantare ariko wasubitswe kubera ikibazo cy'ikirere cyari cyuzuye mo urubura.

Uyu mukino uzakinwa mu ijoro rimwe rizaba ririmo imikino ya Champions League. Uzaba ari umukino wa mbere wa Manchester City izaba ikinye nyuma yo gutakaza imbere ya Tottenham Hotspur itsinzwe ibitego 2-0.

West Ham United izaba ikinnye umukino wa mbere kuva yanganya na Brighton and Hove Albion ibitego 3-3 kandi abafana ba West Ham bazerekeza Etihad Stadium bazabategera hose.

Kwimurwa kuyu mukino kwangije ikiruhuko cyari kigenewe amakipe yombi aho byari biteganyijwe ko bazaruhuka hagati ya taliki 9 Gashyantare kugeza 22 Gashyantare - mbere yuko shampiyona igaruka.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3240 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8155 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4033 Views