Taekwondo: Mushambokazi Zura yageneye ubutumwa ababyeyi bagitsikamira impano z'abakobwa

By Nsanzimana Christopher Sep 16, 2020 11:41am 257 Views

Taekwondo: Mushambokazi Zura yageneye ubutumwa ababyeyi bagitsikamira impano z'abakobwa


Mushambokazi Zura umenyerewe mu mukino njyarugamba wa Taekwondo avuga ko igihe kigeze ngo ababyeyi bamwe bareke abana b'abakobwa bagarahaze impano zibarimo, kuko biri mu burenganzira bwabo.

Mu gihe cyashize, kumva ko umwana w'umukobwa agiye gukina umukino uwo ari wo wose, wasangaga hari ababyeyi batabyakiraga neza, ndetse ntibatinye no kuvuga ko, abo bakobwa babaga bagiye muri iyo mikino babaga bagiye kuba ibyomanzi ndetse bamwe bahitaga batakarizwa n'icyizere n'imiryango yabo.

Uretse n'ibihe bya cyera, n'ubu usanga hari ababyeyi batarumva neza, uburyo umwana w'umukobwa ajya mu kibuga agahatana na mugenzi we, byagera mu mikino njyarugamba byo bikarushaho kumvikana nabi mu matwi yabo.

Iyo noneho umubyeyi yumva ko umwana we w'umukobwa agiye gukina umukino njyarugamba, usanga bamwe batabyumva neza, bakabifata nkaho ari nko kurenga ku mahame mbwiriza muco yo ku rwego rwo hejuru.

Gusa ibitandukanye n'ibi, ntawabura kuvuga ko hari n'ababyeyi bamaze gusobanukirwa ko guha umwana w'umukobwa uburenganzira bwo kwerekana icyo ashoboye mu mikino ari ingenzi, ndetse benshi mu babyeyi bagenda bashyigikira abana babo.

Kuri Mushombakazi Zura usanzwe umenyerewe mu mukino njyarugamba wa Taekwondo, ndetse akaba amaze ku mugeza kuri byinshi, avuga ko ari inshingano z'umubyeyi, gushyigikira umwana w'umukobwa mu mpano ye aba afite.

Mu kiganiro yagiranye na IMIKINO yagize ati "Abakobwa barimo kugenda bitabira cyane umukino njyarugamba waTaekwondo, ubu ntabwo bikiri nka mbere aho wasangaga nserukira igihugu ndi umwe, kuko wasangaga ndi nk'umukobwa umwe mu bahungu benshi, ariko ubu umubare w'abakobwa baserukira igihugu warazamutse cyane".

Yakomeje agira ati "Gusa ntawakwirengagiza ko hari abana b'abakobwa bakizitirwa n'ababyeyi babo, bigatuma batabasha kugaragaza impano zabo muri uyu mukino, gusa kubabuza kwerekana impano zibarimo n'ukubabuza uburenganzira bwabo, kuko nabo bakwiye kwerekana icyo bashoboye mu mikino".

N'ubwo Mushombakazi amenyerewe mu mukino njyarugamba waTaekwondo, yabanje no gukina umukino ngorora mubiri 'Athletisme' dore ko yagiye ahagararira igihugu muri uyu mukino.

Bwa mbere yaserukiye igihugu muri 2011, aho yerekeje mu Bugereki, aho yari yitabiriye imikino yo gusiganwa ku maguru, ndetse akaba yarabashije kuhakura n'umudari.

Nubwo byari bimeze gutya, nk'umuntu wari waratangiye gukina umukino njyarugamba wa Taekwondo mu mwaka wa 2008, Zula yaje gusanga gufatanya iyi mikino yombi bitamworohera, ahitamo gukomeza Taekwondo yo nyine.

Ubusanzwe muri uyu mukino, abawutangiye bagenda bahabwa imikandara itandukanye, bahereye kuw'umweru, umuhondo, icyatsi, ubururu, n'umutuku, nyuma iyo usoje ibi byiciro byose, uhabwa umukandara w'umukara 'Centure Noire' ukubiyemo yayindi yose twavuze haruguru, ukaba uwuhabwa nk'umuntu uba uwambaye bwa mbere, ibizwi nka 'Premiere dane'.

Nyuma yaho, nibwo ukomeza kugenda kurera indi mikandara, kugeza ku cyiciro cya cyenda (9), ari nacyo cya nyuma muri Taekwondo.

Mushombakazi ni umwe mu bakobwa bamaze kugira ubunararibonye muri uyu mukino, dore ko afite umukandara w'umukara 'Centure noire' wo ku cyiciro cya gatatu (3) 'Troisiéme Dane', ndetse akaba avuga ko yifuza gukomeza gukorera n'indi mikandara, kugeza ageze ku rwego rwa nyuma.

Ati "Nzakomeza nkore mbone indi mikandara, kuko n'ubu mu Ukuboza 2020 twagombaga gukorera undi mukandara, ariko kubera icyorezo cya Covid19 cyugarije Isi, biragoye ko twazakora, gusa nzi neza ko nzakomeza gushaka indi mikandara ngakomeza kuzamura urwego rwanjye muri uyu mukino".

Uretse imidari yatwaye hano mu Rwanda, afite imidari itatu (3) ya Zahabu yakuye muri Korea, aha hari mu cyiciro cy'imyiyerekano 'Demonstration',  yanatwaye indi midari mu gusimbuka ahantu harehare hareshya na metero imwe na santimetero mirongo utandatu (1,60 Cm), n'indi midari mu cyiciro cy'imyiyerekano yo kumena imbaho.

Uyu mukobwa kandi yanakuye umudari wa gatatu (3) muri Tunisia, aha hari mu mikino yo kwiyerekana, iba ivanzemo ibipfunsi n'imigeri, ndetse mu gihugu cya Uganda yahakuye umudari wa kabiri mu bijyanye n'imirwanire, ndetse n'indi midari itandukanye yatwaranye n'ikipe y'igihugu.

Kugeza ubu akinira ikipe 'Club' yitwa International Yourth Fellowship'IYF', kandi avuga ko nta gahunda ya vuba afite yo kuyivamo ngo agane ahandi.

Taekwondo kuri Mushombakazi avuga ko aho itandukaniye n'indi mikino njyarugamba nka Karate na Box, n'uko ururimi rukoreshwamo ndetse n'amategeko abagenga atandukanye n'ubwo bose bakoresha amaguru n'amaboko mu gukina iyi mikino.

Icyorezo cya Covid19 cyateye isi, ikipe y'igihugu ya Taekwondo yegereje kujya mu gihugu cya maroc kujya gushaka itike ya nyuma yo kugana mu mikino Olympic.

Ubusanzwe Mushombakazi Zura afite ishuri rye rya Taekwondo ryitwa kigali Justice, akanaba umusifuzi ubifitiye impamyabushobozi, ni mu gihe kandi ari n'umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya Taekwondo, ndetse akaba mu kanama nkemurampaka k'ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Rwanda 'Rwanda Taekwondo Federation'.

No Picture Available

Zura hagati asifura

No Picture Available

Mu myitozo


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 908 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 950 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 627 Views