RPL: Bimwe mu byaranze Umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda nta kipe n'imwe yakiriye yabonye amanota atatu

By Adam Yannick Feb 16, 2020 09:20pm 934 Views

RPL: Bimwe mu byaranze Umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda nta kipe n'imwe yakiriye yabonye amanota atatu


 Rwanda Premier League 2020 yakomezaga uyu munsi hakinwa imikino y'umunsi wa 20 hakaba hakinwe imikino ine(4) isoza uyu munsi.

Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga imikino ine yasozaga umunsi wa 20 wa Shampiyona,aho imikino yatangiye ku munsi w'ejo hashize hakinwa imikino ine. Mu gihe indi nayo yakinwe uyu munsi. Nyuma y'uyu munsi shampiyona iraba ihagaze gato kuko ikipe y'igihugu guhera ku munsi w'ejo iratangira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya gicuti iteganyijwe kuba tariki 24 na 28 Gashyantare 2020. Umunsi wa 21 ukaba uteganyijwe kuzaba tariki 3 na 4 Werurwe 2020.

Nkuko twababwiye ko tugiye kubagezaho bimwe mu byaranze umunsi wa 20. Turahera ku mukino wari utegerejwe n'abantu benshi waberaga kuri Stade ya Kigali. Rayon Sports FC yari yakiriye Sunrise FC. Impamvu uyu mukino utari woroshye ni uko umukino ubanza Sunrise FC yari yatsinze Rayon Sports FC ibitego 2-1 i Nyagatare,ikindi cyatumaga uyu mukino ukomera ni uko Rayon Sports FC  yari yamaze gutakaza umwanya wa kabiri kuko Police FC yari yatsinze Heroes FC mu Karere ka Bugesera. Byayisabaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yisubize umwanya wa kabiri. Ntabwo byayikundiye kuko yaje gutsindwa na Sunruse FC 2-0 iba ibaye ikipe itsinze Rayon Sports FC nyuma yo kumara imikino itanu idatsindwa.

Mu bindi byaranze umunsi wa 20 amakipe yose yakiriye imikino nta ni imwe yigeze ibona amanota atatu uretse Musanze FC yabonye inota rimwe. Ikindi cyawuranze naho umutoza wa Etincelles FC yeguye ndetse hanatsinzwe ibitego 25 mu mukino umunani bivuze ko nibura buri mukino hatsindwaga ibitego bitatu.APR FC ikaba imaze imikino 20 itaratsondwa uretse kunganya.Tuvuge ko nayo igiye gukora amateka yo kurangiza shampiyona idatsinzwe cyangwa twitege ko hari ikipe izayikora mujisho? Umunsi wa 21 uteganyijwe kuzakinwa tariki 3 na tariki 4 Werurwe 2020.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views