Rwanda Premier League 2019-2020 amakipe makuru yitwaye neza Heroes itungura Marine

By Adam Yannick Oct 13, 2019 09:24pm 1646 Views

Rwanda Premier League 2019-2020 amakipe makuru yitwaye neza Heroes itungura Marine


Rwanda Premier League 2019-2020 igeze ku munsi wayo wa gatatu aho amakipe amwe akomeje kugenda atungurana kuburyo butangaje.Ku munsi wa gatatu habayeho gutungurana ku makipe amwe n'amwe.

Umunsi wa gatatu watangiye ku munsi wo kuw agatanu aho Bugesera fc yaje ikanaganya na As Kigali 2-2. Nyuma yo kuwa gatanu,ku wa gatandatu hakomeje imikino y'umunsi wa gatatu aho umukino w'umunsi wari wahuje Etincelles FC na APR FC aho Etincelles yari iyoboye urutonde rwagateganyo,ikaba yarimaze imisni ibiri itaratsindwa byibazwa niba APR ishobora kuyikura ku mwnaya wa mbere.

Ku munota wa 38’APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Olivier Sefu nyuma y’umupira yahawe na Manishimwe Djabel.

Nyuma y’uko Etincelles itsinzwe igitego yatangiye guhererekanya umupira yubaka uburyo bw’igitego ariko ba myugariro ba APR FC bari bayobowe na Manzi Thierry bakayibuza kugera imbere y’izamu.

Ku munota wa 42’APR FC yabonye Koroneli Manzi Thierry ayiteye umuzamu wa Etincelles Dominique arawufata. Iminota 45’ yarangiye, umusifuzi yongeraho umunota umwe w’inyongera. igice cya mbere cyaje kurangira APR FC iri imbere 1-0 Etincelles.

Igice cya kabiri cyatangiye aho ikipe ya APR FC yakinaga isatira cyane ubona ishaka gutsinda ibitego byinshi. Ku munota wa 66’ APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Danny Usengimana nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Djabel.

APR FC yabonye igitego cya gatatu nyuma y’uko Claude ahereje umupira mwiza Danny Usengimana, awuteye mu izamu ukubita umutambiko w’izamu uragaruka arongera awusubizamo ahita abonera APR FC igitego cya gatatu.

Mu karere ka Huye Espoir FC yari yakiriye Rayon Sports umukino waje kurangira Rayon Sport itsinze Espoir 2-1. Ni mugihe mu Karere ka Rubavu Marine yari yakiriye Heroes igashobora kwihagararaho ikanganya na Marine 1-1 nyuma yuko yarimaze gutsindwa imikino ibiri ya mbere,naho mu Karere ka Muhanga,As Muhanga yari yakiriye Gasogi United maze umukino urangira nta kipe ishoboye kubona intsinzi.

Kuri uyu munsi hakomezaga indi mikino ibiri yarisigaye aho mu Karere ka Huye,Mukura vc yari yakiriye Musanze fc maze Mukura itarifite umutoza mukura ishobora gutsinda Musanze ibitego 4-0,mu gihe mu mugi wa Kigali haberaga imikino ibiri aho Police yari yakiriye Gicumbi kuri Stade Regional ndetse na Kiyovu Sport yari yakiriye Sunrise fc.Police kuri Stade ya kigali yashoboye gutsinda 3-2 Gicumbi,ibitego bya Gicumbi byatsinzwe n'umukinnyi umwe ariwe Bertin mugihe Osee ariwe wahaye intsinzi Police nyuma yuko amkipe yombi yanganyaga 2-2. 

Undi mukino waberaga hepfo yaho kuri Stade Mumena aho Kiyovu Sport yari yakiriye Sunrise ukaba ari n'umukino warebwe na President wa Senat y'u Rwanda Makuza ndetse na Vis President wa APR FC Mubaraka ukaba ndetse wari witabiriwe n'abakunzi ba Kiyovu Sport,umutoza wa kiyovu yari yakoze impinduka ku ikipe yabanjemo ugereranyije niyo yari yakoresheje ku mukino wa Espoir. N'umukino watangiye ubona amakipe yombi yigana,gusa mu minota yakurikiyeho kiyovu Sport yatatse izamu rya Sunrise ariko kubona igitego biranga,ari nako Sunrise nayo inyuzamo ishaka igitego bikanga.maze igice cya mbere kirangira nta kipe ibonye igitego.

Mu gice cya kabiri Sunris yaje ubona ko ishaka igitego,igerageza kwataka izamu rya Kiyovu ariko ab'inyuma ntibashobora korohera ba Rutahizamu ba Sunrise,Kiyovu nayo yanyuzagamo igasatira izamu ariko bikanga,batoza bomi bakoz impinduka kugira ngo barebe ko babona intsinzi bikomeza kwanga. ku munota wa 85 nibwo Kiyovu yabonye igitego cyatsinzwe na Rutsiro kuburanagre bwabinyuma ba Sunrise bagize ngo yarariye barahagarara maze nawe aabeshya umuzamu ko agiye gutanga umupira amuha umwanya maze ahita itsinda igitego cye kiba ibaye igitego cya kabiri atsinze nyuma y'icyo yariyatsinze ku mukino wa Etincelles. Nyuma y'icyo gitego Sunrise yashatse uko yishyura igitego biranga,maze umusifuzi yongeraho iminota 4 hagwa imvura arikoitabujije umukino kurangira kuko yaguye nyinshi aho umukino wari urangiye. Umunsi wa kane Kiyovu azaa yagiye gusura Musanze tariki 20/10 nyuma yuko Musanze itsinzwe 4-0 na Mukura.

No Picture Available

Police yabanje mu kibuga

No Picture Available

Gicumbi yabanje mu kibuga

No Picture Available

wari umukino warimo ishyaka ryinshi

No Picture Available

Marine yabanje mu kibuga

No Picture Available

abakinnyi ba APR bishimira intsinzi

No Picture Available

Ombalenga ashaka uko yanyura ku muinnyi wa Etincelles


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views