RPL: Nizeyimana Jean Claude (Rutsiro) na Iradukunda Bertrand bafashije amakipe yabo kwegukana amanota atatu y'umunsi wa 20

By Adam Yannick Feb 15, 2020 11:21pm 565 Views

RPL: Nizeyimana Jean Claude (Rutsiro) na Iradukunda Bertrand bafashije amakipe yabo kwegukana amanota atatu y'umunsi wa 20


Rwanda Premier League 2020,yakomezaga kuri uyu munsi hakinwaga imikino y'umunsi wa 20.

Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda. Hagombaga kuba imikino ine ku bibuga bitandukanye.Indi mikino nayo ine iteganyijwe kuba ku munsi w'ejo.

Kuri stade Amitie (Mumena) haberaga umukino wahuzaga Gicumbi FC yari yakiriye Kiyovu Sport FC aho Rutsiro yongeye kubona izamu atsindira Kiyovu Sport FC ibitego bibiri muri bitatu yatsinze,akaba yabitsinze yinjiye mu kibuga mu gihe ikindi cyatsinzwe na Armel. Naho igitego cya Gicumbi FC cyatsinzwe na Bertin. Haruguru yaho kuri Stade ya Kigali Gasogi United FC yari yakiriye Mukura VS&L uyu mukino ntabwo wari woroshye ku mpande zombi kuko umukino wa mbere Mukura VS&L yari yatsinze Gasogi United FC aho umuyobozi wa Gasogi United FC yari yavuze ko Bamwibye. Mukura VS&L yongeye gusubira Gasogi United FC ibifashijwemo na Iradukunda Bertrand wahamagawe mu ikipe y'igihugu "Amavubi". Undi mukino nawo waberaga mu karere ka Rubavu aho Etincelles FC yari yakiriye Bugesera FC. Etincelles FC ntiyashoboye kwitwara neza kuko Bugesera FC yaje kwegukana amanota atatu nyuma yo gutsinda 3-1. Nyuma yuyu mukino umutoza wa Etincelles FC yahise yegura ku mwanya wo kuyitoza. Undi mukino nawo wabereye mu Karere ka Bugesera aho Heroes FC yari yakiriye Police FC uyu mukino waje kurangira Osee wahamagawe mu ikipe y'igihugu "Amavubi" afashije Police kwegukana amanota atatu aho yatsinze wenyine ibitego bitatu. Amakipe yose uko ari ane yari yasuye yitwaye neza atsinda imikino yayo. Nyuma y'iyi mikino Police FC yafashe umwanya wa kabiri byagateganyo mu gihe itegereje umukino w'ejo uzahuza Rayon Sports FC na Sunrise FC.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views