Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali yashimiye 'Gikundiro Forever' ya Rayon Sports

By Nsanzimana christophe Aug 11, 2020 06:25pm 1023 Views

Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali yashimiye 'Gikundiro Forever' ya Rayon Sports


Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yashimiye abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda ryitwa 'Gikundiro Forever' kubw'umugabda udasanzwe ryateguye kuzakora.

Mu magambo yanditse ku rubuga rwa Twitter asubiza 'Post' ya Gikundiro Forever, Rubingisa yagize ati " Turabashimiye Cyane 'Rayon Sports Fan Club' muri intore cyane!"

Umuganda uvugwa aha, ni uteganijwe kuzakorwa n'iri tsinda ry'abafana kuwa 22 Kanama 2020, ukazabera mu murenge wa Muhima hubakwa ibyumba by'amashuri, bisanzwe muri gahunda ya Leta igamije kugabanya ubucucike bw'abanyeshuri mu mashuri.

Fiesta Jean Damascene, Umuyobozi wungirije wa Gikundiro Forever yabwiye IMIKINO ko bari mu gihe cyo gukora umuganda ku buryo bwihutirwa, bitandukanye n'uko basanzwe babikora.

Ati " Muri iki gihe ntabwo hari kuba imikino inyuranye ariko ntibyatuma twicara gusa. Abanyamuryango bemeje ko twaba dukora umuganda muri iki gikorwa Leta yatangije cyo kubaka ibyumba bishya by’amashuri."

"N’ubusanzwe dukora umuganda ahantu hanyuranye ariko ubu bwo ni umuganda udasanzwe ko ari gahunda yihutirwa."

Avuga ko gahunda zikomeje

Ati "Kuri iyi nshuro turimo gufatanya n'Akarere ka Nyarugenge ari naho dufite ibiro. Turi Mu bikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri ndetse no gukangurira abaturage kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Ibyo tubikora natwe tugira abatishoboye twishyurira batoranyijwe n'ubuyobozi"

Fan club ya Gikundiro Forever ifite abanyamuryango basaga 150, yashinzwe mu mwaka wa 2013, iza guhabwa ubuzima gatozi muri 2017, aho kugeza ubu ari yo Fan Club yonyine ya ifite ya Rayon Sports ifite ubuzima gatozi. Isanzwe ikora ibikorwa byinshi byo kubaka igihugu, nko kubakira abatishoboye, gutangira Mituweli abadafite ubushobozi buhagije n'ibindi....

No Picture Available

Hateganijwe umuganda udasanzwe

No Picture Available

Gikundiro Forever mu muganda


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 5897 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11218 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4527 Views