Rwanda Premier League Rayon Sports Fc iraba yakiriye Mukura Vs naho Kiyovu Sport Fc yakiriye Police Fc

By Adam Yannick Dec 15, 2019 11:39am 418 Views

Rwanda Premier League Rayon Sports Fc iraba yakiriye Mukura Vs naho Kiyovu Sport Fc yakiriye Police Fc


Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) igeze ku munsi wa 14 ukaba ariwo munsi ubanziriza uwa nyuma w'imikino ibanza iteganyijwe kuzaba mu cyumweru gitaha tariki 21 ukuboza 2019.

Uyu munsi hateganyijwe imikino itanu,iteganyijwe gukinirwa ku bibuga bitandukanye bwo mu Rwanda. Muri iyo mikino itanu iri bube isoza umunsi wa 14.

Mu mikino yuyu munsi,harimo imikino ibiri iteganyijwe kurebwa n'abakunzi benshi ba Ruhago mu Rwanda akaba ari nayo tugiye kuvugaho.

Rayon Sports iraba yakiriye Mukura vs kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino utaba woroshye na gato kuko ubwo aya makipe aheruka guhura Mukura yari yatsinze Rayon Sports ndetse inayitwara igikombe ku mukino wari wabereye kuri Stade Amahoro. Ese Rayon Sports iremera gutakaza uyu mukino, APR fc yaraye itsinze ikomeze kuyirusha amanota atandatu kandi bafitanye umukino ku munsi wa nyuma usoza Shampiyona;Mukura yo iremera gutakaza uyu mukino kuko amakipe ayirinyuma mugihe yaba atsinze yayinyuraho kuko nayo umunsi wanyuma izaba yakiriye Kiyovu Sport. Ikigaragara nuko uyu mukino utari bube woroshye ku mpande zombi kuko nta nimwe ishaka kuba yatakaza uyu mukino cyangwa se ngo iwunganye,gutsindwa cyangwa kunganya biratuma imwe murizi yatakaza umwanya wayo, mu gihe iyo bikurikiranye yo yatsinda. Ikindi gituma uyu mukino ukomera nuko aya makipe yose ava muntara imwe, nubwo Rayon Sports yo yaje kuvayo iza kwibera mu mugi wa kigali.

Undi mukino nawo utari bube woroshye na gato n'umukino uri buhuze Kiyovu Sport na Police fc,ukaba uri bubere kuri Stade Amitie (Mumena). Uyu Mukino uri buhuze aya makipe uri mu mikino abakunzi ba Kiyovu bifuza ko yabaha intsinzi uyu munsi nyuma yo kumara imikino itatu itazi uko amanota atatu asa,bakaba bakumbuye kubona ikipe yabo ibaha amanota atatu, gutsinda uyu mukino biratuma ishobora kwizera kuba yarangiza imikino ibanza,iri mu myanya ine ya mbere,Police nayo gutsinda uyu mukino birayiha gukomeza kuba mu makipe ahatanira igikombe, kuko mu gihe yatsinda Rayon Sports ikanganya cyangwa igatsindwa yahita ifata umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu banganya amanota,ibi ni bimwe bituma iyi mikino ibiri iri bubere mu mugi wa Kigali ikomeye,Kiyovu na Police ziheruka guhura mu gikombe cy'Amahoro muri kimwe cya kabiri (1/2) aho Kiyovu Sport yasezereye Police fc.Gusa icyo gihe abatoza batozaga aya makipe nta numwe ukirimo uretse Djabil wari wungirije muri Kiyovu icyo gihe. Uyu munsi abantu bari bushobore kureba iyi mikino baraza kureba imikino myiza.

Uretse iyi mikino ibiri twaganiriyeho kuko ariyo ikomeye cyane kurusha  indi itatu isigaye ariyo

Espoir fc vs As Muhanga fc ( Stade Rusizi)

Sunrise fc vs Marine fc ( Stade Nyagatare)

Musanze Fc vs Etimcelles fc (Stade Ubworoherane).

Twabibutsa ko imikino ibanza izasozwa mu cyumweru gitaha,ahateganyijwe imikino ibiri ikomeye, harimo umukino uzahuza APR fc na Rayon Sports fc ukazabera kuri Stade Amahoro ndetse n'undi uzahuza Mukura Vs na Kiyovu Sport fc ukazabera kuri Stade ya Huye mu karere ka Huye. 

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views