Rwanda Premier League Uwimbabazi Jean Paul afashije Police kwegukana amanota atatu ku Mumena mugihe Rayon Sports inyangiye Mukura Vs 5-1

By Adam Yannick Dec 15, 2019 09:27pm 299 Views

Rwanda Premier League Uwimbabazi Jean Paul afashije Police kwegukana amanota atatu ku Mumena mugihe Rayon Sports inyangiye Mukura Vs 5-1


Kuri iki cyumweru nibwo hakinwaga imikino isoza umunsi wa 14 wa shampiyonay'u Rwanda. Hakaba hakinwe imikino itanu yasozaga uyu munsi nyuma yuko indi itatu yari yabaye ku munsi w'ejo.

Kuri Stade Amitié (Mumena) Kiyovu yqri yakiriye Police. Uyu mukino wari witabiriwe n'abakunzi ba Kiyovu nubwo bari bamaze imikino itatu badatsinda ntabwo bari bacitse intege yo kuza kureba ikipe yabo ndetse na Pomice yari yazanye abafana bayo.

Ni umukino watangiye ubona amakipe ameze nkayatinyana,gushaka ibitego ku mpande zombi ubona ntabihari. Kiyovu yanyuzagamo igasitira kuko igice cya mbere cyarangiye ibonye koruneri 4 mugihe Police yabonye 1.Ndetse yabonye uburyo bubiri bwagombaga kuvamo ibitego ariko bumwe,umupira unyura iruhande rw'izamu undi umuzamu awukuramo. Nta bundi buryo bwagaragaye mu mukino mu gice cya mbere. Maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri habayeho impinduka ku makipe yombi,twavuga ko Police ariyo yagize impinduka nziza kuko abo yasimbuje nibo bayihesheje intsinzi bikomeza kuba bibi kuri Kiyovu Sport kuko kugeza ubu imaze imikino 4 itazi uko intsinzi isa. Aho abakunzi ba Kiyovu batangiye gushyira igututu ku buyobozi ndetse no ku mutoza,aho bavuze ko batamushak nyuma yo gutsindwa,bamwe mubakunzi bakaba bamushinja gusimbuza nabi no kuba akinisha Rutahizamu umwe wenyine.

Ibi byagaragaye nyuma y'umukino aho bamwe mubakunzi ba Kiyovu bagaragaje akababaro ko kumara imikino ine badatsinda,bakaba basaba ubuyobozi ko bwaganira n'abatoza bagashakira hamwe ikibazo ndetse bagashaka n'igisubizo hakiri kare.

Undi mukino waberaga kuri Stade ya Kigali, Rayon sports yanyagiye Mukura ibitego bitanu kuri kimwe (5-1).Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1,mazeu gice cya kabiri Rayon ibonamo ibindi bitego 3 maze umukino urangira ari ibitego 5-1 bikaba bibaye nyuma y'imyaka 41 nibwo aya makipe yatsindanye ibitego nkibi,icyo gihe Mukura yabitsinze Rayon Sports. Rayon Sports ikaba yahise igira amanota 31 iguma ku mwanya wa kabiri naho Mukura igumana amanota 22 aho iri kuyanganya na As Muhanga.Police nayo yahise igira amanota 29 iguma ku mwany wa gatatu naho Kiyovu igumana amanota 19 iguma ku mwanya wa gatandatu aho inganya na Bugesera.

Ku munsi wa nyuma usoza shampiyona Rayon Sports izaba yasuye APR fc aho kurubu APR irusha amanota atatu Rayon naho Mukura vs yo izaba yakiriye Kiyovu sport.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views