RPL: Police FC iraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Gasogi United FC kuri Stade ya Kigali

By Adam Yannick Feb 7, 2020 06:47pm 377 Views

RPL: Police FC iraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Gasogi United FC kuri Stade ya Kigali


Shampiyona y'u Rwanda,yakomeza uyu munsi ahakinwaga umukino umwe mu mikino umunani yariteganyijwe kuba.

Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga umukino w'umunsi wa 19 ahabaga umukino umwe gusa. Ku isaha ya saa cyenda nibwo kuri stade ya kigali hari hatangiye umukino wahuzaga Police FC na Gasogi United FC. Mbere y'uko uyu mukino utangira Police yari ku mwanya wa gatatu n'amanota 37 mu gihe Gasogi United FC iri ku mwanya wa 9 n'amanota 22. Umukino watangiye Gasogi United FC iri hejuru kurusha Police FC ariko amahirwe babonye ntibashobora kuyabyaza umusaruro. Ba myugariro ba Police FC bari basimbuye Aimable na Omar bakomeza kwitwara neza.

Ku munota wa 35 Police ibifashijwemo na Osee yafunguye amazamu,maze amakipe yombi akomeza gushaka uko yabona ibitego bikomeza kunanirana.Maze igice cya mbere kirangira nta kipe ishoboye kubona ikindi gitego uretse icyo Police yari yabonye ku munota wa 35.

Mu gice cya kabiri Gasogi yakoze impinduka yinjizamo Rutahizamu Muganza ngo ajye kuyishakira ibitego byari byabuze. Ku munota wa 60 Muganza yahushije igitego ku mupira yarahawe na Manase. Ntibyatinze nyuma y'iminota 11(71) Gasogi ihushije igitego Police yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mico ku mupira waruvuye kuruhande rw'ibumoso ahita agira ibitego 10. Nyuma y'icyo gitego cya kabiri amakipe yakomeje gushakisha ibindi bitego Gasogi ishaka uko yagabanya ibitego yarimaze gutsindwa ndetse ari nako Police nayo ishaka uko yongera ibitego. iminota 90 irangira nta kindi gitego kibonetse ku mpande zombi. Ndetse n'iminota itanu bongeyeho yaje kurangira gutyo maze Police FC yegukana amanota atatu y'umunsi wa 19.

Amafoto: funclub

No Picture Available

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views