Musanze FC yahakanye ko nta biganiro ifitanye na Mutebi Rashid, yemeza ko yatandukanye n'abakinnyi barindwi

By Adam Yannick Dec 26, 2019 07:15pm 495 Views

Musanze FC yahakanye ko nta biganiro ifitanye na Mutebi Rashid, yemeza ko yatandukanye n'abakinnyi barindwi


Musanze FC ibarizwa ndetse igaterwa inkunga n'akarere ka Musanze, yahakanye ko nta biganiro ifitanye na rutahizamu Mutebi Rashid, inashimangira ko yamaze gutandukana n'abakinnyi barindwi.

Nyuma yuko igice cy'imikino ibanza ya shampiyona Rwanda Premier League 2019-2020, amakipe atandukanye akomeje gushaka uko yongera abakinyi ari na ko atandukanana n'abatashoboye gutanga umusaruro n'abashinjwa imyitwarire mibi.

Umunyamabanga wa Musanze FC Safari Muberuka "Bambo" yabwiye IMIKINO ko nta biganiro bafitanye na ba rutahizamu,' Mutebi Rashid wa Etincelles FC na Babuwa Samson wa Sunrise FC ahubwo yemeza ko bashaka gusinyisha Twizerimana Onesme ukubutse muri Mukura VS&L.

Safari kandi yemeje ko Musanze FC imaze gutandukana n'abakinnyi bane aribo,' Mbonhingabo Regis, Mumbele Saiba Claude 'Kizizi' , Uwimana Emmanuel 'Nsoro' na Hakizimana Francois, kuko umutoza mushya Adel yavuze ko ubushobozi bw'aba bakinnyi buri hasi.

Aba bakinnyi biyongera kuri Kambale Salita Gentil na Kayigamba Jean Paul birukanwe imikino ibanza ya shampiyona itararangira ndetse na myugariro Harerimana Obed wagurishijwe muri Police FC.

No Picture Available

Ubuyobozi bwa MUSANZE fc

No Picture Available

Umuyobozi wa MUSANZE fc Placide

No Picture Available

Harerimana Obed waguzwe na POLICE fc

No Picture Available

Mbonyigabo Regis yazize ubushobozi buri hasi

No Picture Available

Kayigamba Jean Paul yazize imyitwarire mibi

No Picture Available

Uwimana Emmanuel yazize umusaruro uri hasi

No Picture Available

MUSANZE fc


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6218 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views