Murenzi Abdallah yavuze amafaranga akenewe ngo Rayon Sports igure abakinnyi bahatanira ibikombe

By NGABO Mihigo Frank Sep 28, 2020 09:21pm 200 Views

Murenzi Abdallah yavuze amafaranga akenewe ngo Rayon Sports igure abakinnyi bahatanira ibikombe


Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'Ferwacy' ndetse akaba ayoboye ikipe ya Rayon Sports mu gihe k'inzibacyuho kigera ku minsi 30, avuga ko hagikenewe amafaranga yo kugura abandi bakinnyi kugira ngo ayi kipe izaze ihatanira ibikombe.

Nyuma yo guseswa kwa komite nyobozi ya Rayon Sports kubera kutuzuza inshingano, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwamaze gushyiraho komite y’inzibacyuho igizwe n’abantu batatu.

Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports mu mwaka wa 2012/2013 aho yagizwe Perezida, hakabamo Twagirayezu Thadée wabaye Visi Perezida wa Munyakazi Sadate akaza kwegura, ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire nk’abagize komite.

Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho yahawe ukwezi ko gushyira Rayon Sports ku murongo nyuma y’iminsi yari imaze ivugwamo ibibazo uruhuri birimo ibishingiye ku mategeko ajenjetse n’ubukene, yamaze gusinyisha myugariro Niyigena Clément wa APR FC yari yaratije muri Marine FC, akaba yabaye umukinnyi wa mbere wasinyishijwe n'iyi komite.

Gusa Murenzi aganira na Radio 10 yavuze ko iyi kipe igikeneye andi mafaranga agera kuri miliyoni 80 kugira ngo igure abandi bakinnyi, bazafasha Rayon Sports kuzaza ari ikipe ihatanira ibikombe.

Ati "Turacyasabwa miliyoni zigera kuri mirongo inani kugira ngo tugure abandi bakinnyi, nibura dusigaje kugura abandi bakinnyi bagera kuri batandatu, ubwo rero ibi byose bigiye mu buryo byadufasha kubaka Rayon Sports izaba ihatanira ibikombe".

Ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate wegujwe muri Rayon Sports, yari yasinyishije abakinnyi batandukanye barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

 

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United, Mudacumura Jackson ’Rambo’, wakiniraga Heroes FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe.

Iyi kipe kandi yatakaje abakinnyi batandukanye barimo umunyezamu Kimenyi Yves wagiye muri kiyovu Sports, Irambona Eric nawe wagiye muri Kiyovu Sports, Ally Niyonzima wagiye muri Azam FC, Rutanga Eric wagiye muri Police FC.

Hari kandi Iradukunda Eric 'Radu' wagiye muri Police FC, Micheal Sarpong wagiye muri Yanga Africans, Bizimana Yannick wagiye muri APR FC, Mugheni Kakule Fabrice wagiye muri AFC Leopards na Mpazimaka André wagiye muri Gasogi United n'abandi bagiye batandukanye.

Iyi kipe umwaka ushize w'imikino wa 2019-20, muri shampiyona yasoje iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 50 mu makipe 16 agize shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6222 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11486 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views