'Magare' asanga MINEDUC yakabaye nyambere mu guteza imbere Atletisme

By Nsanzimana Christophe Aug 7, 2020 04:53pm 275 Views

'Magare' asanga MINEDUC yakabaye nyambere mu guteza imbere Atletisme


Muhitira Félicien 'Magare' ukina umikino ngorora mubiri yo gusiganwa ku maguru, avuga ko mu Rwanda hagiye hategurwa amarushanwa bahereye hasi, ndetse Minisiteri y'Uburezi ikabigiramo uruhare rugaragara, hanyuma hakanategurwa amarushanwa ngaruka Kwezi byatanga umusaruro ku gihugu.
 
Uyu mukinnyi watangiye gukina uyu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletisme)  mu mwaka wa 2013, ndetse kuri ubu akaba ari no mubamaze kuwubakamo izina, avuga ko haramutse hateguwe amarushanwa ariko bahereye hasi bakagera ku rwego rw'Igihugu byagirira umumaro Igihugu muri rusange.
 
Ati"Ikintu cya mbere n'uko hano iwacu hategurwa amarushanwa bahereye ku rwego rw'Imirenge, bakagenda bashakishamo abana bafite impano, abatsinze  bagahatana kugeza ku rwego rw'Igihugu, ibyo rwose byatanga umusaruro".
 
Uyu musore umaze gukina amarushanwa  ya Shampiyona y’isi agiye atandukanye, avuga ko  Minisiteri y'Uburezi 'MINEDUC' hari icyo nayo yagakwiye gukora uyu mukino ugakomeza kuzamuka, ukagera ku rwego rushimishije.
 
"Yego nibyo Minisiteri y'Uburezi hari uruhare igira muri uyu mukino, gusa ikwiriye noneho kongera cyane imbaraga mu mikino y'Amashuri, bakawukundisha abana ku buryo nabo bashyiramo imbaraga, kugeza ku rwego nabo  babona ko bashyigikiwe, ndetse ibyo byatuma nabo bawukunda ntibawuzemo nkabaje kwishimisha". Muhitira 
 
Gusa kuri we ngo ibi byonyine ntibihagije, kugira ngo  u Rwanda rujye rubasha guseruka neza ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ngo no gushyiraho amarushamwa ngaruka kwezi byaza ari igisubizo cyiza kuri uyu mukino.
 
Yagize ati"Nk'ubu hashyizweho irushanwa ngaruka kwezi mu bice by'Igihugu aho bishoboka hose, byazamura urwego rw'abakinnyi, ku buryo umuntu yazajya ajya guhatana hanze nibura yarabanje no gutinyukira mu marushanwa aba yakinnye y'imbere mu Gihugu".
 
Muhitira Félicien Magare yatangiye gukina amarushanwa akomeye mu mwaka wa 2014, ubwo yakinaga Shampiyona y’Isi ndetse muri rusange akaba amaze kwitabira aya marusahanwa inshuro enye.
 
Mu mwaka ushize mu isiganwa ryabereye i  Roma yabaye uwa 6, naho mu rindi siganwa ry'Isi ryabaye i Qatar aba uwa 22, mu gihe irindi siganwa ryabereye muri Athens yabashije kwegukana umwanya wa 2.
 
Muhitira Felicien aheruka kwegukana isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ mu bagabo ryabereye mu Karere ka Huye, dore ko yahasesekaye ari ku mwanya wa mbere, aho yakoresheje isaha imwe, iminota itanu. n’amasegonda 15.
 
Kugeza magingo aya uyu musore akinira Ikipe ya APR y'abakina umikino ngorora mubiri 'Athletisme' agatozwa na Rwabuhihi Innocent.
 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 908 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 950 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 627 Views