MINISPOR yatangaje igihe ibikorwa bya Siporo ya benshi bizasubukurirwa

By Ngabo Mihigo Frank May 7, 2020 05:34pm 434 Views

MINISPOR yatangaje igihe ibikorwa bya Siporo ya benshi bizasubukurirwa


Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara ibihe bitandukanye bizagenga isubukurwa ry'ibikorwa bijyanye n'imikino ndetse na Siporo zihuriza hamwe abantu benshi, bimaze igihe byarahagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa, iyi minisiteri ifite Siporo mu nshingano za yo, yagaragaje ibihe bitandukanye bizagena imikorere ya siporo n'imikino kugeza muri Nzeri 2020.

Siporo y'umuntu umwe haba mu muhanda cyangwa mu bibuga yemerewe kongera gukorwa uhereye tariki 4 Gicurasi 2020 nkuko inama y'abamimisitiri idasanzwe yabyemeje mu mpera z'icyumweru gishize.

Siporo zihuriza hamwe abantu benshi ndetse na shampiyona mu mikino itandukanye, byemerewe gusubukurwa mu ntangiriro za Nzeri 2020 ariko imyitozo ku bakinnyi yo izafungurwa muri Kanama nubwo itariki ntakuka itemejwe. Imikino mpuzamahanga na yo izemererwa gufungura ku itariki izatangazwa.


1 Comments

Jean Pierre niyitanga

May 07th, 2020 - 7:03PM

Kubwange mbona imyitozo yagatangiye kare kuko byafasha abakinnyi kuba bahembwa muribibihe bitoroshye.

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 908 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 950 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 627 Views