Min.Mimosa mu bayobozi bitabiriye 'Car Free Day' yari imaze amezi 6 itaba.. Byari ibyishimo - AMAFOTO

By NGABO Mihigo Frank Sep 20, 2020 02:42pm 910 Views

Min.Mimosa mu bayobozi bitabiriye 'Car Free Day' yari imaze amezi 6 itaba.. Byari ibyishimo - AMAFOTO


Kuri iki Cyumweru tariki 20, Nzeri 2020, abanyarwanda basubirijweho siporo rusange izwi ku izina rya 'Car Free Day' yari imaze amezi 6 yarahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye isi uhereye mu ntangiriro z'uyu mwaka, bigatuma ibikorwa by'imikino bihagarara.

Muri iki gitondo, imihanda myinshi y'umujyi wa Kigali yari yiganjemo abakoraga Siporo, aho bamwe bagendaga n'amaguru, abandi bakoresha amagare ndetse n'ibindi bikoresho bitandukanye nk'inkweto zifite amapine, Skates, n'ibindi...

Image

Aho imihanda yari ifunze niho hagaragaraga abantu benshi cyane, by'umwihariko mu bice bya Remera - Kacyiru - Kimihurura, ari naho abayobozi batandukanye bakoreraga Siporo.

Image

Minisitiri wa Siporo, Madame Munyangaju Mimosa Aurore, ari mu bitabiriye iyi Siporo, aho yabwiye abanyamakuru ko abanyarwanda bari bakumbuye 'Car Free Day' kandi hakaba hari abari basanzwe bakora Siporo, ari yo mpamvu Leta yasubijeho iyi Siporo rusange.

Yagize ati "Car Free day yari imaze igihe kinini yarahagaze kimwe n'izindi Siporo ariko uyu munsi yafunguye kubera ko; Nubwo hari icyorezo tugomba kwirinda ariko tunakora Siporo, ikindi ni uko Abanyarwanda benshi bagaragaje ko bakeneye Siporo, kandi koko si byiza ko abantu bamara igihe kinini badakora Siporo.

"Byagaragaye ko hano muri Stade (Amahoro) hari abantu benshi baza kuhakorera Siporo, ugasanga hari abantu nka 500 bari muri Stade, byabaye ngombwa ko Leta itekereza gufungura 'Car Free Day' kugira ngo habeho ubwisanzure muri Siporo kandi hakumirwe ubwandu bwa Covid-19."

"Kuba 'Car Free Day' yongeye gufungurwa, ni uko ubuzima bukomeza nubwo icyorezo gihari, ahubwo gusa tugomba kwibuka ko nubwo ubuzima bukomeza, abanyarwanda bagomba kuzirikana kucyirinda (icyorezo) banakora Siporo."

Image

Min. Munyangaju Aurore Mimosa

Rubingisa Pudence uyobora umujyi wa Kigali na Hon. Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'intebe igihe kirekire ni bamwe mu bandi bayobozi b'inzego za Leta bagaragaye muri 'Car Free Day' y'uyu munsi.

Image

Mayor, Rubingisa Pudence (Hagati)

Abayobozi ba siporo mu nzego zitandukanye na bo bitabiriye Siporo, barimo; Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), Munyabagisha Valens uyibora Komite Olempike, Munyankindi Benoit uyobora 'Benediction Cycling Teams' n'bandi....

Image

i Gikondo

Image

i Remera

Image

Rebero - Nyamirambo

Image

Image

Murenzi Abdallah uyobora Ferwacy (Uwambaye Ubururu)

Image

Image

Image

Chez Lando, isuku ni yose

Image

Image

Image

Munyankindi Benoit uyobora Benediction Cycling team

Image

Image

Image

Image

Umuyobozi wa Nyabihu Cycling team

Image

Image

Byari ibyishimo

Image

Image

Kwizigira Claude, Umunyamakuru wa Radio Rwanda

Image

Image

Image

Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike

Image

Image

Image

Image

Sempoma Felix utoza Benediction Ignite

Image

Image

Image

Image

Image

Hon. Bernard Makuza

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Amagare

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Abinjira muri Stade babanzaga gukaraba

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available


2 Comments

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 908 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 950 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 627 Views