Manuel Neuer yagize icyo atangaza ku kazoza ke muri Bayern Munchen

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 10, 2020 01:44am 582 Views

Manuel Neuer yagize icyo atangaza ku kazoza ke muri Bayern Munchen


Manuel Neuer yemeje neza ko azaguma muri Bayern Munchen nubwo atarasinya amasezerano mashya.

Amasezerano asanzwe ya Manuel Neuer azarangira ku mpera z'umwaka w'imikino utaha 2020-21, ariko uyu muzamu akaba na kapiteni wa Bayern Munchen iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y'Ubudage mu mwaka w'imikino ushize yemeje ko atazayisohokamo.

Abantu benshi batekerezaga ko Manuel Neuer ashobora gusohoka muri Bayern Munchen nyuma yuko isinyishije Alexander Nubel wa Schalke uzaba yerekeza muri Bavarians mu mpeshyi ubwo amasezerano ye muri Schalke azaba aganye ku musozo ariko Manuel Neuer yemeje ko nta kizahinduka.

Manuel Neuer aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino Bayern Munchen yanganyije mo na RB Leipzig 0-0 ku Cyumweru, yatangaje ko kuza kwa Alexander Nubel hari icyo bizahindura ku mwanya we, ndetse avuga ko ntacyo batangaza muri aka kanya kijyanye n'amasezerano mashya.

Manuel Neuer aganira na Sky Sports — “Icyo ndi gupanga ni ugukomeza nkakina umupira muri Bayern Munchen. Alex Nubel azagera hano mu mpenshyi kandi tuzakomezanya. Ntacyo twakwemeza muri aka kanya [kijyanye n'amasezerano. Turusha ikipe ya kabiri [Leipzig] inota rimwe. Ntabwo wafata uyu mukino umwe ngo uvuge ko ubari hejuru.”


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 1050 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 1242 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 1034 Views