Minisiteri nshya ya siporo yabonye Minisitiri wa yo wa mbere

By Ngabo Mihigo Frank Nov 5, 2019 12:37am 502 Views

Minisiteri nshya ya siporo yabonye Minisitiri wa yo wa mbere


Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushyingo.2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuguruye Guverinoma, ashyiraho Minisitiri mushya wa Minisiteri nshya ya Siporo.

Aba Minisitiri bashya bashyizweho kuri uyu wa mbere, barimo Munyangaju  Aurore Mimosa wahawe Minisiteri ya Siporo, mu gihe Shema Maboko Didier usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga yagizwe umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri.

Munyagaju Aurore yari asanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’Ubwishingizi (SONARWA), ashinzwe ishami ry’ubuzima, nyuma y'uko yigeze kuba umwe mu bagize inama y'Ubutegetsi muri COOPEDU, akora muri COGEBANQUE na ECOBANK.

Munyagaju Aurore yagizwe Minisitiri wa Siporo, nyuma y'iminsi 45 yari ishize Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri w'umuco na Siporo agizwe umudepite nyuma y' amezi 11 yayoboye iyi Ministeri asimbuye Uwacu Julienne.

Umusifuzi mpuzamahanga mu mukino wa Basketball, Shema Maboko Didier usanzwe ayobora ihuriro ry’abanyarwanda bize siporo we yagizwe umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri nshya ya Siporo aho kuba iy' umuco na siporo nk'uko byari bisanzwe.

No Picture Available

Munyagaju Aurore Mimosa

No Picture Available

Shema Maboko Didier wagizwe Umunyamabanga


1 Comments

Ange

November 05th, 2019 - 11:44PM

Congratulations Mimo, turakwishimiye kandi courage mu Mirimo mishya

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 530 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 502 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 337 Views