Tour du Rwanda 2020: Fedorov yambuwe umwenda w'umuhondo, Valencia Jhonathan ahigika abandi mu gace ka Huye - Rusizi

By Ngabo Mihigo Frank Feb 25, 2020 12:20pm 1208 Views

Tour du Rwanda 2020: Fedorov yambuwe umwenda w'umuhondo, Valencia Jhonathan ahigika abandi mu gace ka Huye - Rusizi


Restrepo Jhonathan Valencia ukinira Androni Giocatolli yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020 (Huye -Rusizi) ku ntera y'ibirometero 140, Hailu Binyiam Girmay ukinira Delko Marseille arambikwa umwenda w'umuhondo nk'ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, abasiganwa 75 bambutse ishyamba rya Nyungwe, bava i mu mujyi wa Huye berekeza i Rusizi ku ntera ya 142KM mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020, Valencia Restrepo yegukanye aka gace mu gihe Binyiam wa Delko Marseille yahawe umwenda w'umuhondo.

Imikino.rw igushimiye kuba wakurikiranye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda (Huye - Rusizi) inaguhamagarira kuzakurikirana Live agace ka kane (Rusizi - Rubavu) kazakinwa kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2020.

Gutanga ibihembo:

Ikipe ya Erithrea ihembewe kwitwara neza kurusha izindi.

Areruya Joseph ahembwe nk'umunyarwanda warushije abandi.

Hailu Binyiam ni we Munyafurika witwaye neza.

Yemane Dawit ni we wahatanye kurusha abandi.

Hailu Binyiam ahembwe nk'umukinnyi muto witwaye neza.

Yemane Dawit ahembwe nk'uwavudutse cyane kurusha abandi 'Sprinter'.

Yemane Dawit (Erithrea) ahembewe kuzamuka cyane kurusha abandi

Binyiam Girmay Hailu (Nippo Delko Marseille) ahawe umwe w'umuhondo.

Restrepo Valencia ahembewe gutsinda agace ka Huye - Rusizi.

Uko Isiganwa ryagenze:

13:19' Ikirometero cya nyuma.

13:15' Abasiganwa basigaje ibirometero 5. Fedorov wambaye umwenda w'umuhondo arasigwa n'itsinda ry'abakinnyi 9, umunota n'amasegonda 20", birangiye gutya yahita yamburwa uyu mwenda.

13:10' Abakinnyi 7 basigaje ibirometero 7,' Schelling et Andemeskel (Israel), Restrepo (Androni), Mulueberhan, Tesfazion na Yemane bakinira (Erythrée), Biniam Girmay Hailu et Mulu Kinfe Hailemichael (Nippo), Quintero (Terengganu).

13:03' Abakinnyi 7 basigaje ibirometero 12, Teramae Rein (Directe Energie, Muherberan Henok( Erithrea) na Awet Gebremedhin (Israel) bafashe itsinda ry'abakinnyi bari bacitse abandi. Hasigaye ibirometero 15.

12"53' Abasiganwa basigaje ibirometero 20 ngo basoze. Itsinda ry'aabkinnyi barindwi rirasiga amasegonda 27" kuri Fedorov wambaye umwenda w'umuhondo.

12:43' Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 104, aho bageze muri 'Centre' ya Ntendezi.

12:32' Abasiganwa 75 basohotse ishyamba rya Nyungwe.

12:27' Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 95, Mugisha Samuel, Areruya Joseph, Yemane Dawit na Temsegen Buru barasiga abandi ho umunota n'amasegonda 20 (1'27").

12:00' Abakinnyi 7 b'imbere bamaze kugenda ibirometero 85. Temsegen Buru (Ethiopia) na Areruya Joseph bari imbere, mu gihe Mugisha Samuel na Yemane Dawit bagerageza gusanga iri tsinda ry'imbere.

11:12' Abakinnyi bari imbere bageze mu murenge wa Bweyeye baracyasiga abandi iminota 2 n'amasegonda 30

Itumanaho ryo mu ishyamba rya Nyungwe ntiryoroshye na mba!

11:00' Munyaneza Didier (Rwanda) Yemane Dawit (Ethiopia), Miguel Jurado Lopez (Terengganu) na Debesay Mekseb (Bike Aid) bageze aho akarere ka Nyamasheke gahereye mu ishyamba rya Nyungwe basiga abandi ho iminota 2 n'amasegonda 30" (2'30").

10:35' Munyaneza Didier (Rwanda) Yemane Dawit (Ethiopia) na Debesay Mekseb (Bike Aid) bageze i Kitabi basiga abandi ho umunota n'amasegonda 24" (1'24").

10:24' Abakinnyi umunani b'imbere bamaze kugenda ibirometero 29, barasiga igikundi ho amasegonda 50".

10:14' Abakinnyi umunani basize abandi ho amasegonda 32" ,' Areruya (Rwanda), S.Mugisha (Rwanda), Yemane (Erythrée), Munyaneza (Benediction), Buru (Ethiopie), Debay (Ethiopie), Kruger (Pro Touch), Jurado (Terengganu).

10:00' Temsegen Buru wa Ethiopia yiyongereye ku itsinda rya Byiza Renus na Tawelde.

09:50' Tawelde (Ethipoia) na Byiza Renus (Benediction) baragerageza gusigaa abandi mu gikundi, binjira mu karere ka Nyamagabe.

09:38' Mu buryo butunguranye, Eyob Metkel wa Terrenganu INC na Edwin Avilla wa Israel Start-Up Nation bahabwaga amahirwe bivanye mu irushanwa, bivuze ko hasigaye abakinnyi 75 gusa.

09:30' Abasiganwa 75 basigaye mu irushanwa barahagurutse nyuma y'uko batanu muri 80 batangiye bivanye mu irushanwa ku munsi wa mbere kubera uburwayi.

09:20' Abakinnyi bamaze kugera ku murongo, aho bahagurukira mu mujyi wa Huye ahazwi nko ku 'Imberabyombi'.

08:55' Abakinnyi bari gusinyira ko bagiye gutangira agace ka gatatu ka Huye - Rusizi.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Byukusenge Patrick uri ku mwanya wa gatanu, aho arushwa amasegonda 21" na Fedorov wa mbere. Areruya Joseph ukinira Team Rwanda uri ku mwanya wa 7 we arushwa na Fedorov amasegonda 27".

Mbere y'uko abasiganwa batangira agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020, Yevgeniy Federov (Vino Astana Motors) ni uwa mbere ku rutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 5 Iminota 38' n'amasegonda 20" akarusha amasegonda 15" kuri Mulubrahan Henok (Ethiopia) wa kabiri.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 2070 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 901 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 1083 Views