Tour du Rwanda 2020: Tesfazion Nathanael asize Mugisha afata umwenda w'umuhondo i Rubavu (AMAFOTO)

By Ngabo Mihigo Frank Feb 26, 2020 08:11am 1663 Views

Tour du Rwanda 2020: Tesfazion Nathanael asize Mugisha afata umwenda w'umuhondo i Rubavu (AMAFOTO)


Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda, aho abasiganwa bahagurutse i Rusizi berekeza i Rubavu ku ntera y'ibirometero 206,3. Umunya-Erithrea Tesfazion Nathanael yegukanye aka gace, akoresheje amasaha 5 iminota 34'n'amasegonda 46".

Nubwo agace ka Rusizi - Rubavu, ari inshuro ya mbere gakinwe muri Tour du Rwanda, hasanzwe utundi duce twagiye tuva mu mijyi itandukanye tugasorezwa i Rubavu. Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga, nta munyarwanda numwe wegukanye agace gasorezwa i Rubavu.

Gutanga ibihembo:

Ikipe yitwaye neza: Erithrea

umunyarwanda witwaye neza: Mugisha Moise (SKOL)

Uwavudutse cyane "Sprinter": Yemane Dawit (Erithrea)

Uwegukanye agace: Tesfazion Nathanel (Erithrea)

Ufite ibihe bito ku rutonde rusange: Tesfazion Nathanel

Uwazamutse neza: Oyarzun Carlos (Bai Sicasal)

Image

Urutonde rw'agace ka kane

Uko isiganwa riri kugenda:

13:45' Biniam Girmay yasizwe cyane, aratanga umwenda w'umuhondo kuri Tesfazion bakomoka mu gihugu kimwe cya Erithrea.

13:41' Nathanael Tesfazion (Erithrea) yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2020 akurikirwa na Main Kent (Pro Touch) na Mugisha Moise (Skol) nyuma y'amasegonda 8".

Image

Goaaaaaaallllllll Nathanael Tesfazion

13:38' Abasiganwa mu birometero 5, kugeza ubu Tesfazion afite amahirwe 90% yo guhabwa umwenda w'umuhondo kuko barasiga Girmay ho iminota 2' n'amasegonda 40" (2'40").

13:31' Kent Mein (Pro Touch) yongeye gushyikira Mugisha Moise na Tesfazion Nathanael.

13:25' Aba mbere basigaje ibiromtero 30 gusa. Barasiga iminota 5' kuri Biniam Girmay wambaye umwenda w'umuhondo. Biniam natitonda aratakaza 'Maillot Jaune'.

13:20' Abakinnyi batandatu bakurikiye Mugisha Moise na Tesfazion,' Areruya, Manizabayo, Shtein, Buru, Ravanelli, na Kruger mu gihe Main Kent (Pro Touch) ari hagati y'amatsinda yombi wenyine.

13:15' Moise (Skol) Tesfazion (Erithrea), bageze mu birometero 172.

13:05' Abakinnyi 10 bakurikiye Tesfazion na Mugisha Moise, ari bo,'Debesay (Bike Aid), Manizabayo (Benediction), Ovett (Israel), Areruya (Rwanda), Ravanelli (Androni), Main (Pro Touch), Oyarzun (BAI), Buru (Ethiopie), Kruger (Pro Touch) na Shtein (Vino).

Image

Image

Image

12:54' Abasiganwa bujuje ibirometero 160. Mugisha Moise na Tesfazion Nathanael barasiga Biniam Girmay wambaye umwenda w'umuhondo iminota 3 n'amasegonda 10" (3'10").

Image

Biniam Girmay mu mwenda w'umuhondo

12:45' Tesfazion Nathanael (Erithrea) na Mugisha Moise (Skol) basanze Manizabayo Eric imbere, aho basiga abandi bakinnyi 9 amasegonda 40".

12:40' Mu birometero 153 Abakinnyi bafashe Manizabayo na none,' Tesfazion (Erythrée), Debesay (Bike Aid),Ovett (Israel), Areruya (Rwanda), M.Mugisha (Skol), Ravanelli (Androni), Main (Pro Touch), Oyarzun (BAI), Buru (Ethiopie), Kruger (Pro Touch) et Shtein (Vino).

12:35' Manizabayo Eric yongeye kubacika, Mama wee!!!

12:32' Abakinnyi 6 bafashe itsinda rya batatu. Ab'imbere babaye icyenda,' Tesfazion (Erythrée), Debesay (Bike Aid), Manizabayo (Benediction), Ovett (Israel), Areruya (Rwanda), M.Mugisha (Skol), Ravanelli (Androni), Main (Pro Touch) na Oyarzun (BAI).

Image

Image

Hailemichael Mulu ayoboye igikundi kinini

12:30' Tesfazion Nathanael (Erithrea) na Debesay Mekseb (Bike Aid) basanze Manizabayo Eric imbere.

12:12' Manizabayo Eric (Benediction) avuye mu gikundi wenyine asatira yinjira i Rutsiro imbere y'abandi.

Gf

Manizabayo Eric 'Karadiyo'

12:05' Abasiganwa bageze mu mpera z'akarere ka Karongi basatira i Rutsiro, aho bamaze kugenda ibirometero 140.

Uko Isiganwa riri kugenda:

12:00' Hailu Biniam ufite umwenda w'umuhondo n'imbaraga zidasanzwe, asigaje ikinyuranyo cy'iminota 2' ku itsinda ryari ryamusize.

11:50' Ikipe ya Nippo Delko Marseille ifite umwenda w'umuhondo iragerageza gusatira itsinda ry'abakinnyi 19 bari imbere. Hasigaye iminota 3'n'amasegonda 30" gusa.

11:45' Ikinyuranyo cy'iminota 4' hagati y'ibikundi.

11:37' Bruno Araujo (Bai Sicasal) yegukanye amanota y'akazamuka ka kabiri akurikirwa na Temsegen Buru na Mekseb Debesay.

11:20' Rajovic Dusan wa Delko Marseille yavuye mu itsinda ry'abakinnyi 20 ajya inyuma kuzana Binyiam Giramy wambaye umwenda w'umuhondo.

11:05' Hasigaye ikinyuranyo cy'iminota itandatu hagati y'itdinda ry'abakinnyi 20 n"igikundi kinini, nyuma yo kugenda ibirometero 106.

10:59' Binyiam Girmay wambaye umwenda w'umuhondo atangiye gushakisha itsinda ry'abakinnyi 20 bagiye.

10:08' Abakinnyi 20 barasiga abandi iminota 8'.

Image

Image

Image

09:30' Mekseb Debesay (Bike Aid) yiyongereye ku bakinnyi 19 bari imbere. Babaye 20, bati gusiga bagenzi babo iminota 7' nyuma yo kugenda ibirometero 51.

09:19' Abakinnyi 19 barasiga abandi ho iminota 5' ari bo,' Ligthart (Total), Ourselin (Total), Tesfazion (Erythrée), Main (Pro Touch), Kruger (Pro Touch), Basson (Pro Touch), Ravanelli (Androni), Areruya (Rwanda), Lahav (Israel), Ovett (Israel), Araujo (BAI), Oyarzun (BAI), Rajovic (Nippo), M.Mugisha (Skol), Manizabayo (Benediction), Kipkemboi (Bike Aid), Buru (Ethiopie), Jurado (Terengganu) na Shtein (Vino)

09:05' Temsegen Buru (Ethiopia) yegukanye amanota y'akazamuka ka mbere (Sprint) i Ntendezi, akurikirwa na Bruno Araujo (Bai Sicasal).

09:00' Abakinnyi 19 barimo abanyarwanda 5 bari gusiga abandi ho amasegonda 30", nyuma yo kugenda ibirometero 30.

08:35' Abasiganwa bamaze kugenda ibiromtero 22.

08:30' Munyaneza Didier, Yemane Dawit na Tesfazion Nathanael bitandukanije n'abandi.

Gf

Munyaneza Didier imbere

08:15' Abasiganwa bari hamwe mu kivunge.

08:00' Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Rusizi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 2070 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 901 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 1083 Views