"Kuba APR FC na Rayon Sports bakwitana 'Cherie' si ikibazo" Uwayezu Jean Fidele

By Serge Leandre Oct 31, 2020 08:19am 470 Views

"Kuba APR FC na Rayon Sports bakwitana 'Cherie' si ikibazo" Uwayezu Jean Fidele


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, nibwo habaye umuhango w’ihererekanya bubasha muri Rayon Sports hagati ya Komite Nyobozi nshya y’umuryango wa Rayon Sports iyobowe na Rtd. Captain Uwayezu Jean Fidele na Komite y’inzibacyuho yasimbuye yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports giherereye Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uyu muhango ukaba wagenze neza ku buryo bwashimishije abakunzi b'iyi kipe, ndetse bakaba icyizere bafitiye ubuyobozi bushya cyiyongeye.

Murenzi (ibumoso) aha ububasha Uwayezu

Nyuma y'uyu muhango, Uwayezu Jean Fidele mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangaje ko kuba ikipe ya APR FC na Rayon Sports zisigaye zitizanya abakinnyi  bitagakwiye kuba ikibazo kuko guhangana kwabo kuba mu kibuga gusa.

Yagize ati "Rayon Sports na APR FC ni amakipe akomeye mu Rwanda kandi yubashywe na buri wese, rero mu mupira w'amaguru guhangana bibaho ariko nyuma y'umupira guhangana bivamo, niyo mpamvu habaho gutizanya abakinnyi".

"Kuba APR na Rayon basigaye bazifata nk'abakunzi kubera ko zibanye neza nta kibazo kibirimo, kuba bakwitana Chr ni ibintu bisanzwe kuko uwo wita 'Cherie' n'uko uba umwubashye, ubukeba bwabo njyewe ntago mbwemera, ikiriho n'uko bahatana mu kibuga gusa".

Rtd Capt. Jean Fidel Uwayezu

Ubukeba bwa APR na Rayon Sports, bwatangiye kugabanya imbaraga mu mpera za 2019 ubwo Sugira Ernest yatizwaga muri Rayon Sports amezi atandatu yarangiye muri Kamena 2020, muri Nzeri APR FC ikongera kumutiza bwa kabiri mu gihe kingana n'umwaka.

Sugira Ernest, kugeza ubu ibyo yumvikanye na Rayon Sports byose ntibari babimuha, gusa bamaze kumuhamo 50%, ibindi batari bamuha nabyo bakaba bagomba kubimuha mu kwezi gutaha k'Ugushyingo.

APR FC vs Rayon Sports

Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine, akaba yarasimbuye komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah yari yasimbuye iya Munyakazi Sadate yahagaritswe tariki 24 Nzeri 2020.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6407 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11700 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4895 Views