RPL: Ku munsi wa 19 Police FC iraba yakiriye Gasogi United FC kuri Stade ya Kigali (Uko Imikino Iteganijwe)

By Adam Yannick Feb 7, 2020 03:19am 304 Views

RPL: Ku munsi wa 19 Police FC iraba yakiriye Gasogi United FC kuri Stade ya Kigali (Uko Imikino Iteganijwe)


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru, Rwanda Premier League irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 7 Gashyantare 2020 hakinwa umukino umwe gusa mugihe indi izaba kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Shampiyona y'u Rwanda irasubukurwa mu mpera z'iki Cyumweru, nyuma y'uko hari hamaze ibyumweru bibiri hakinwa imikino y'Ubutwari ndetse n'imikino ibanza y'ijonjora rya mbere ry'igikombe cy'Amahoro.

Nkuko biteganijwe, kuri wa gatanu harakinwa umukino umwe gusa ugomba guhuza Police FC yakira Gasogi United uhereye i saa Cyenda zuzuye (15:00) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gutsinda uyu mukino kwa Police FC, biratuma ihita ifata umwanya wa kabiri w'agateganyo, mu gihe Gasogi United na yo nitsinda uyu mukino nayo ihita izamuka ku rutonde ikava ku mwanya wa cumi.

Indi mikino nayo iteganijwe kuba ku munsi wo kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Ku wa gatandatu hateganyijwe umukino ukomeye ugomba guhuza Kiyovu Sports na Musanze FC ndetse no ku cyumweru hateganyijwe undi mukino w'umunsi uzabera mu Karere ka Bugesera aho Bugesera FC izaba yakiriye Rayon Sports FC.

Uyu Mukino nawo ntuzaba woroshye na gato kuko Rayon izaba igomba gutsinda uyu mukino kuko kuwutsindwa birayigabanyiriza amahirwe yo gukomeza guhatanira igikombe.

No Picture Available

uko imikino y'umunsi wa 19 iteganyijwe kuba


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views