Ferwafa Peace Cup 2020: Menya amakipe yakomeje muri 1/8 atsinzwe neza

By Adam Yannick Feb 12, 2020 09:09pm 563 Views

Ferwafa Peace Cup 2020: Menya amakipe yakomeje muri 1/8 atsinzwe neza


Ferwafa Peace Cup 2020 yakomeje uyu munsi hakinwa imikino ya nyuma yo kwishyura ahamenyekanye amakipe 16 agomba gukomeza muri 1/8.

Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga imikino ya nyuma yo kwishyura,hakaba hamenyekanye amakipe 16 yose akomeza muri 1/8. Muri aya makipe 16 yakomeje muri 1/8 harimo amakipe 12 yakomeje kuko yatsinze mu mikino ibiri yazihuje hakiyongeraho n'andi makipe ane yitwaye neza mu mikino ibiri.

Amakipe 12 yakomeje nyuma y'imikino ibiri yahuye nayo bari batamboranye ni As Kigali FC;Vision FC; Rutsiro FC; APR FC; Rayon Sports FC; Police FC; Etincelles FC; Gicumbi FC; Marine FC; Sunrise FC; Mukura VS& L; As Muhanga FC. Nyuma yaya makipe 12 yaramaze kubona itike.Hagombaga gushakwa andi makipe ane yagombaga kwiyongera kuri ayo 12 akaba 16 akomeza muri 1/8. Aya makipe ane yagombaga kuva mu makipe yari yatsinzwe uko ari 12. Ayakomeje ni Kiyovu Sport FC; Musanze FC; Asport FC; Gorilla FC.

Ushobora kwibaza uti ese aya makipe yabonetse gute muri ayo makipe 12? Itegeko rivuga gutya: Mu gihe amakipe anganya umwenda w'ibitego yatsinzwe mu mikino ibiri bagombaga kureba ibitego yatsinze;naho mu gihe yatsindwa kuri Penalite igahita ibona itike ako kanya aribyo byabaye kuri Musanze FC. Ayo makipe uko ari 16 agomba gutomborana uko azahura muri 1/8 hakamenyekana amakipe 8 azahita ajya muri 1/4. Nta gihindutse tombora iteganyijwe kuba kuwa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020. Ikindi twabamenyesha n'uko mu makipe 16 yakomeje muri 1/8 harimo amakipe ane (4) yo mu cyiciro cya kabiri n'andi 12 yo mu cyiciro cya mbere.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4456 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8735 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3646 Views