Ubutwari Cup Tournament 2020: Kiyovu Sport FC na APR FC zirahura ku mukino w'umunsi wa nyuma hamenyekana ikipe igomba gutwara igikombe cy'Ubutwari 2020

By Adam Yannick Jan 31, 2020 06:04pm 280 Views

Ubutwari Cup Tournament 2020: Kiyovu Sport FC na APR FC zirahura ku mukino w'umunsi wa nyuma hamenyekana ikipe igomba gutwara igikombe cy'Ubutwari 2020


Ku munsi w'ejo tariki ya 1 Gashyantare 2020 nibwo hazasozwa irushanwa ry'Ubutwari mu mupira w'amaguru hakinwa imikino y'umunsi wa nyuma izabera kuri Stade Amahoro i Remera kuva ku isaha ya saa saba (13H00) ndetse na Saa cyenda n'igice (15H30).

Ku munsi w'ejo nibwo hateganyijwe imikino  y'umunsi wa nyuma wa gatatu mu mupira w'amaguru hakinwa imikino ibiri kuva ku isaha ya saa saba (13H00) ndetse na saa cyenda n'igice (15H30). Iri rushanwa ryatangiye tariki 25 Mutarama 2020rikazasozwa ejo tariki ya 1Gashyantare 2020.Rikaba ryari ryitabiriwe n'amakipe ane yari yabaye aya mbere umwaka udhize w'imikino nubwo Rayon Sports yaje kuvamo igasimburwa na Kiyovu Sport FC yari yabaye iya gatanu.

Nkuko biteganyijwe ku munsi w'ejo nibwo hazamenyekana ikipe igomba kwegukana igikombe hagati ya Kiyovu Sport FC na APR FC. Uyu mukino uteganyijwe kuba ku isaha ya Saa cyenda n'igice (15H30).Impamvu tuvuga ko ariwo mukino ugomba kugaragaza igomba gutwara igikombe nuko aya makipe akurikuranye ku rutonde 

1. APR FC 6/6

2. KIYOVU SPORT FC 3/6

3. POLICE FC 3/6

4. MUKURA VS&L 0/6

Igituma umukino wa Kiyovu Sport FC na APR FC nuko imwe yatsinda hagati yayo yahita itwara igikombe ndetse no kunganya bizahita biha APR FC gutwara igikombe.Mu gihe Police FC yaba itsinze Mukura VS yahita ifata umwanya wa kabiri mu gihe Kiyovu Sport yaba iganyije cyangwa se itsinzwe. Mu gihe yatsinda niyo yahita yegukana igikombe cy'ubutwari ku nshuro ya mbere mu myaka ine rimaze riba. Umutoza wa APR  FC yagize icyo atangaza :" Kuba Rayon Sports yaravuyemo ntibisobanuye ko tuzegukana irushanwa,kuko ni ikipe nk'izindi zose. Uko twitegura  umukino wa Rayon ni nkuko dutegura uwa Gasogi cyangwa Gicumbi n'izindi zose. Njye rero sinavuga ngo kuba Rayon yaravuyemo bihita biduha amahirwe yo gutwara igikombe."                             Naho Kapiteni wa APR FC Manzi Thiery nawe yagize ati:"  Kuba Rayon Sports itarimo ntibivuze ko twagitwaye,kuko Kiyovu Sport yayisimbuye nayo irakomeye ifite ubushobozi bwo kuba yakeguka n'igikombe."                               Umutoza wa Kiyovu Sport Fc nawe yagize ati:" Abakinnyi bameze neza kandi bafite ubushobozi bwo kuba batsinda,intego dufite n'ugutsinda umukino tutitaye uko umukino wa mbere warangiye." Iri rushanwa ry'ubutwari rikaba ribaye ku nshuro ya kane aho APR FC irifite inshuro (2 ) ndetse na Rayon Sports FC inshuro( 1). Ku munsi w'ejo dutegereje kureba ni iyihe kipe iri bwegukana ku nshuro kane iri rushanwa ry'Ubutwari hagati ya Kiyovu Sport FC na APR FC.

No Picture Available

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views