Juventus yifuza kugarura Paul Pogba - Mino Raiola yagize icyo abivugaho

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 14, 2020 02:33am 1079 Views

Juventus yifuza kugarura Paul Pogba - Mino Raiola yagize icyo abivugaho


Umu-agent wa Paul Pogba, Mino Raiola yemeje ko kuba Paul Pogba gusubira mu gihugu cy'Ubutaliyani bishoboka cyane ariko avuga ko atari gusohoka muri Manchester United iri mu bibazo.

Paul Pogba byavuzwe ko ashaka kuva muri Manchester United cyane mu mpeshyi y'umwaka ushize aho byavugwaga ko Real Madrid ariyo yamushakaga ariko biza kurangira agumye i Manchester.

Kugeza muri Mutarama 2020 yari akiri ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusohoka kuri Old Traffold ariko bikanga ubu biravugwa ko Juventus ishaka kumugarura mu mpeshyi.

Paul Pogba yavuye muri Juventus yerekeza muri Manchester United aguzwe amafaranga menshi ku Isi kuri icyo gihe, miliyoni €100 ariko ubu biravugwa ko Juventus ishaka ku mugarura.

Biravugwa ko Manchester United ishaka miliyoni €150 kuri Paul Pogba ufite ikibazo cy'imvune kuva mu ntangiro zuyu mwaka w'imikino ariko Juventus yo yizeye ko zishobora kugabanuka.

Mino Raiola ushinzwe gushakira akaryo Paul Pogba yatangaje ko mu Butaliyani ari nko murugo kuri Pogba ariko ntiyahishura ko Juventus yaba yenda kumusinyisha.

Mino Raiola aganira na Sky Italia - "Paul Pogba muri Juventus? Mu Butaliyani hameze nko mu rugo kuri Pogba ndetse yakwishimira kugaruka ariko tuzareba uko bizagenda nyuma ya Euro. Pogba ashaka gukina ku rwego rwo hejuru ariko ntabwo yava muri Manchester United muri ibi bihe."


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3240 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8155 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4033 Views