Irushanwa ryo kwibuka intwari: Ubutwari tournament 2020

By Adam Yannick Jan 23, 2020 10:53am 896 Views

Irushanwa ryo kwibuka intwari: Ubutwari tournament 2020


Ishyirahamwe ry'umupira wa maguru mu Rwanda (Feewafa) rifatanyije n'urwego rw'iguhugu rushinzwe intwari z'igihugu,imidari n'impeta byishimwe (CHENO) bateguye irushanwa ngarukamwaka mu mupira w'amaguru.

Buri mwaka Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda na CHENO bategura irushanwa ryo kwibuka intwari zitangiye igihugu mu bihe bitandukanye igihugu cyanyuzemo. Rikaba rihuza amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka w'imikino warangiye mu mwaka w'imikino washize (2018-2019)Kuri iyi nshuro ya kane riritabirwa n'amakipe ane ariyo Rayon Sports, APR fc,Mukura na Police. Aya makipe akazahura yose yanganya bagatera penalite kugira ngo haboneke itsinda umukino. Ntabwo ari mu bago gusa kuko no mu bagore aho As kigali izahura na Scandaravia ndetse no mu ngabo z'iguhugu aho amakipe abiri yageze ku mukino wa nyuma azahura.

Iri rushanwa rizatangira tariki 25 Mutarama 2020 rirangire tariki ya 1 Gashyantare 2020,iyi mikino ikazajya ibera kuri stade ya kigali i nyamirambo ikazajya itangira ku isaha ya saa cyenda (15H00) umukino wa kabiri ukaba uzajya utangira saa kumi n'ebyiri (18H00) ikindi twamenye nuko mu gihe amakipe anganyije hagomba kujya hitabazwa penalite ndetse nta n'umukinnyi uzakina adafite ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona (Licence). Amakipe yose azitabira iri rushanwa azabona igihembo. Aho mu bagabo izaba iya mbere izegukana igikombe na Miliyoni 6 (6.000.000) iya kabiri Miliyoni 3 (3.000.000) iya gatatu Miliyoni 2 ( 2.000.000) naho iya kane ni Miliyoni ( 1.000.000). Naho mu bagore iya mbere izahabwa igikombe na Miliyoni 2 ( 2.000.000) iya kabiri Miliyoni (1.000.000).Naho ku ngabo z'igihugu iya mbere izahabwa igikombe na Miliyoni (1.000.000) iya kabiri ibihumbi mangana atanu (500.000).

Ikindi kizakomeza iri rushanwa n'amakipe agiye kongera guhura mbere y'uko imikino yo ku ishyura izihuza. Aha twavuga nk'umukino uzahuza APR fc na Rayon sports fc,uyu mukino rero uzahuza aya makipe impambu uzaba ukomeye ni ebyiri. Umwaka ushize APR fc yatwaye iki gikombe cy'intwari 2019 itsinze Rayon sports fc igiteho 1-0. Ikindi kizawukomeza nuko umukino uherutse guhuza aya makipe ku mukino wa 15 wa shampiyona w'imikino ibanza aho APR fc yatsinze Rayon sports bigatuma birukana n'umutoza. Tukazabakurikiranira iri rushanwa kuva ritangiye kugeza rirangiye tuakmenya n'iyihe kipe yegukanye iki gikombe cy'Ubutwari 2020.

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views