Igitego cya Michel gitumye APR FC ibura amanota atatu y'umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League 2019-2020

By Adam Yannick Oct 4, 2019 09:39pm 467 Views

Igitego cya Michel gitumye APR FC ibura amanota atatu y'umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League 2019-2020


Uyu munsi nibwo batangiye Rwanda PremierLeague 2019-2020 nkuko byari biteganyijwe KO haba umukino umwe gusa uhuza As Kigali FC na APR FC.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa cyenda (15H00) nkuko biteganyijwe ko imikino yose izajya itangira kuriyo saha. Amakipe yose yari yakoze impinduka kubakinnyi babanje mukibuga ukurikije abakinnyi yakoreshaga mu mikino ishize. APR FC ukurikije abakinnyi yari yabanjemo kuruhande rw'imbere kubatsinda ibitego wabonaga ko ishaka gutsinda ibitego byinshi Kuko yari yabanjemo barutahozamu bayo bose aribo Sugira na Danny.

Nubwo yari yabitabanje ntacyo bashoboye kuyimarira kuko ku munota wa 8 yabonye Penalite Bakame akayikuramo neza ubwo yaritewe na Sugira.

Ku munota wa 10 Michel yinjiye mu kibuga asimbuye Benedata warumaze kuvunika. Umukino wakomeje gutyo amakipe ashakisha uko yabona igitego ariko ba Rutahizamu ba APR FC amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro. Maze igice cya mbere kirangira nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0 gusa abantu batangajwe n'iminota 10 bongeyeho.

Mu gice cya Kabiri amakipe yaje ashaka uko yabona igitego ariko ukabona ba Rutahizamu byabananiye cyane cyane kuruhande rwa APR FC Kuko As Kigali FC yo wabonaga iri hasi cyane niba urukubera umunaniro kubera imikino myinshi bakinnye mugihe gito ntawamenya. APR FC nyuma yo kubona ko Sugira byamunaniye umutoza yafashe icyemezo cyo kumukuramo Ku munota wa 65 amusimbuza Mugunga Yves waje kwiruka n'umupira asiga abinyuma ba As Kigali FC acenga Shafy areba ukuntu Bakame yasohotse mu izamu maze aha umupira neza Danny wari wenyine ahita atsinda igitego cya mbere gifungura Shampiyona. Gusa mugihe abakunzi ba APR FC n'abatoza bishimiraga ko bagiye kwegukana amanota ya mbere siko byagenze kuko mugihe bari bamaze kongeraho iminota 6 Manzi yakoreye ikosa Fosso maze umusifuzi atanga coup franc yatewe neza na Michel wagiyemo asimbuye kuburungare bwa Rwabugiri ntiyashobora gufata uwo mupirà uruhukira murushundura amarira ataha mubakunzi ba APR FC.

Iminota itanu yarisigaye ntacyo yashoboye guhindura maze amakipe agabana amanota y'umunsi wa mbere kuri 1-1.

Ku munsi w'ejo ikaba izakomeza 5/10/2019

Gasogi United FC vs Rayon Sports FC

Etincelles FC vs Kiyovu Sport FC

As Muhanga FC vs Musanze FC

Bugesera FC vs Heroes FC

Ku cyumweru tariki 6/10/2019

Police FC vs Sunrise FC

Mukura VC vs Espoir FC

Marine FC vs Gucumbi FC

No Picture Available

As Kigali yabanje mukibuga

No Picture Available

APR yabanje mu kibuga

No Picture Available

Wari umukino warimo imbaraga nyinshi

No Picture Available

Bakame akuramo Penalite ya Sugira


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3938 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7876 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3213 Views