Igihe Rayon Sports izatangirira imyitozo cyamenyekanye

By Serge Leandre Oct 31, 2020 11:10am 610 Views

Igihe Rayon Sports izatangirira imyitozo cyamenyekanye


 

Mu gihe habura iminsi 35 gusa ngo umwaka utaha w'imikino 2020-2021 mu Rwanda utangire, amakipe atandukanye akomeje imyitozo ikarishye, aho abakinnyi ba buri kipe bari kuba ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Ikipe ya Rayon Sports, n'imwe mu makipe atari yapimisha abakozi bayo kugirango ibe yakwemererwa gutangira imyitozo, gusa iyi kipe nayo ikaba yamaze gutegura gahunda yo gutangira imyitozo cyane ko ifite intego yo kuzegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda nk'uko umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidele yabitangaje.

Mu muhango w'Ihererekanya bubasha wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 ukabera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wa Rayon Sports, yatangaje ko iyi kipe igomba gutangira imyitozo bitarenze ku wa Mbere tariki 2 Ugushyingo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya nyuma ya saa Sita, Rayon Sports igomba gupimisha abakozi bayo icyorezo cya COVID-19, nyuma y'amasaha 24 ubwo bazaba bamaze kubona ibisubizo by'uko bahagaze, bakazahita bajya mu mwiherero wo kwitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere izatangira tariki 4 Ukuboza 2020. 

N'ubwo iyi kipe izajya mu mwiherero ku wa Mbere, izatangira imyitozo idafite umutoza wayo mukuru Guy Bukasa wagiye mu ikipe y'Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iyi kipe nayo iri mu irushanwa ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2022.

Kayiranga Jean Baptiste usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki niwe uzatangiza imyitozo, ndetse akazanakomeza gukora nk'umutoza wungirije, nyuma y'uko iyi kipe inaniwe kumvikana na Guy Bakila wakoranaga na Guy Bukasa muri Gasogi United.

ABAKINNYI IYI KIPE IFITE KUGEZA AKA KANYA

Abazamu : Kwizera Olivier, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe.

Ba myugariro : Habimana Hussein, Iradukunda Axel, Kayumba Soter, Mujyanama Fidèle, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Rugwiro Hervé ©.

Abakina Hagati : Nishimwe Blaise, Niyonkuru Sadjati, Ciza Hussein, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Manace Mutatu na Oumar Sidibé na Jean Vital Ourega ( ibiganiro byenda kurangira ).

Ba rutahizamu : Sugira Ernest, Drissa Dagnogo, Mudacumura Jackson, Mousa Camara ( ibiganiro nawe byenda kurangira).


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6406 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11700 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4894 Views