Said Abed Makasi wahoze atoza Espoir FC yabonye ikipe nshya

By Ngabo Mihigo Frank Jul 13, 2020 05:30pm 573 Views

Said Abed Makasi wahoze atoza Espoir FC yabonye ikipe nshya


Saïdi Makasi Abed wamamaye akina umupira w'amaguru nka rutahizamu mu Rwanda, Uganda ndetse no mu Bubiligi, yahawe umwanya w'umutoza wungirije, asinyira gukorera Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu uhereye ubu kugeza mu mpeshyi ya 2022.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020 nibwo Saidi Abed Makasi yahawe akazi ko gutoza Etincelles FC yungirije umwongereza Callum Haun Serby. Säidi Makasi yaherukaga gutandukana na Espoir FC yabereye umutoza wungirije kuva mu myaka ibiri ishize.

Calum Haun Selby, umutoza mukuru wa Etincelles FC na we aheruka gusinya amasezerano mashya azarangira mu mpera z'umwaka w'imikino wa 2020-2021, aho yasinyiraga iyi kipe ubwa kabiri nyuma yo gusoza amasezerano y'amezi ane yari afite.

Saidi Abedi Makasi yavukiye i Bukavu muri DR Congo mu mwaka w' 1982, aho yatangiriye gukina umupira mu ikipe ya Bitumastic mbere yo guca mu makipe atandukanye mu Rwanda, Uganda, u Bubiligi, Turikiya, Israel na Morooco, aho yavuye agaruka mu Rwanda. Saidi kandi yakiniye ikipe y' u Rwanda 'Amavubi'.

No Picture Available

Saïdi Abed Makasi


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 5304 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 10260 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4167 Views