APR FC irakina imikino ibiri ya gicuti mu munsi umwe

By NGABO Mihigo Frank Oct 31, 2020 08:30am 478 Views

APR FC irakina imikino ibiri ya gicuti mu munsi umwe


Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe asanzwe abarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kuri uyu wa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Mu mukino wa mbere APR FC irakira Rwamagana City guhera i Saa yine za mu gitondo mu gihe uwa kabiri uri buhuze APR FC na Rutsiro FC wo ugatangira i Saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

Amakipe ya Rwamagana FC na Rutsiro FC akomeje kwitegura imikino ya kamarampaka yo guhatanira itike yo kuzamuka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, aho amakipe 8 abarizwa mu cyiciro cya kabiri azishakamo abiri azamuka, mu mikino izatangira tariki 13 Ugushyingo.

Rutsiro FC

APR FC yakoresheje urubuga rwayo rwa Murandasi, imenyesha abakunzi bayo iby'iyi mikino, hanemezwa ko Abakinnyi ba APR FC bose uko ari 31 ni bazima nta n’umwe ufite imvune.

Rwamagana FC

APR FC kandi yemeje ko Kubera iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, nta bafana bemerewe kwinjira kuri iyi mikino ya gicuti.

APR FC ikomeje kwitegurana imbaraga nyinshi gahunda z'imikino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere iwayo 'Total CAF Champions League' y'umwaka w'imikino wa 2020-2021, biteganijwe ko izatangira tariki 27 Ugushyingo 2020.

APR FC


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6406 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11700 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4894 Views