"Mvugana n'amakipe atandukanye, Ntegereje tariki 30 Nzeri" Ishimwe Saleh wa Kiyovu SC

By NGABO Mihigo Frank Sep 28, 2020 08:15pm 132 Views

"Mvugana n'amakipe atandukanye, Ntegereje tariki 30 Nzeri" Ishimwe Saleh wa Kiyovu SC


Ishimwe Saleh ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports Club ahamya ko ahamagarwa n'abayobozi b'amakipe atandukanye ngo ayerekezemo, ariko we yishimira kuba muri Kiyovu SC ategereje ko imwishyura bitarenze ukwezi kwa Nzeri, bitaba ibyo agafata indi myanzuro.

Nubwo Kiyovu SC yasinyishije abakinnyi benshi mu mpeshyi ya 2020, hari bamwe batarahabwa amafaranga yuzuye ya 'Recruitment' , aho bamwe bahawe ibice by'amafaranga bemerewe, bakabwirwa igihe ntarengwa cyo kuzaba bahawe asigaye.

Image

Ishimwe Saleh ni umwe mu bakinnyi byavuzwe ko bashobora kuva muri Kiyovu Sports kubera kudahabwa Recruitment yuzuye.

Saleh yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Kanama, abwirwa ko tariki 30 Nzeri itazarenga atarahabwa amafaranga yasigaye kuri 'recruitement' yemerewe ubwo yasinyaga.

Image

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n'umunyamakuru wa IMIKINO, Saleh yatangiye yirengagiza amakuru amaze iminsi avugwa ko azasohoka muri Kiyovu SC mu gihe tariki 30 Nzeri zagera adahawe amafaranga yose ya 'recruitement'.

Ati "Icyo navuga ni uko ndi umukinnyi wa kiyovu sports kuko ubuyobozi twagiranye amasezerano bampa taliki ya 30 nzeri ko nzaba nahawe ibyo ngombwa, ubu ndacyategereje kuko aho abagabo basezeraniye ariho bahurira."

Saleh yavuze ko atava muri Kiyovu SC kubera igihe yahawe cyaba cyarenze gusa, ati "Oya ntabwo nagenda gutyo gusa kuko amategeko afite icyo ateganya mu gihe ibintu bimeze gutyo, ubwo nanjye nzakora igikwiye gukorwa"

Saleh yemeje ko avugana n'andi makipe, ati "Mvugana na bamwe mu bayobozi bamakipe atandukanye, gusa ntegereje tariki ya 30 nzeri kuko niryo sezerano nahawe kadi nizera ntashidikanya ko bizagenda neza nkaguma mu rugo (muri Kiyovu SC)".

Image

Ishimwe Saleh w'imyaka 21 y'amavuko, yakuriye muri Dream Team Academy, aho yavuye ajya muri Unity FC na Gasogi United yanyuzemo mbere yo kujya muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2018.

Muri Kanama 2018, Saleh yasinye amazezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe yo Ku Mumena wa Nyamirambo ari naho akomoka, aho ayo masezerano yarangiye muri Kanama 2020, ahita yongeraho andi y'imyaka ibiri.

Uyu musore muremure benshi bafata nk'umusimbura wa Mugiraneza Jean Baptiste 'Miggy' w'ahazaza, yakiniye ikipe y'igihugu y' u Rwanda mu batarengeje imyaka 20. Ni umwe mu batanga icyizere.

Image

Saleh yongera amasezerano


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views