Mukunzi Yannick ku isonga ry'abakinnyi Rayon Sports ishobora gusinyisha vuba

By Serge Leandre Sep 28, 2020 02:06pm 592 Views

Mukunzi Yannick ku isonga ry'abakinnyi Rayon Sports ishobora gusinyisha vuba


Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Mukunzi Yannick, nyuma y'uko mu minsi ishize byavugwaga ko yifuzwaga bikomeye n'ikipe ya APR FC, kuri ubu mu minsi mike ashobora gusinyira indi kipe ikomeye mu Rwanda.

Uyu mukinnyi urengeje umwaka n'igice akina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Sweden, bikomeje kuvugwa ko akomeje kugirana ibiganiro na Rayon Sports mu rwego rwo kongera imbaraga mu bakinnyi basanzwe bakina hagati mu kibuga muri iyi kipe.

Ubwo Komite Nyobozi y'inzibacyuho ya Rayon Sports irangajwe imbere na Murenzi Abdallah yahabwaga inshingano tariki 24 Nzeri 2020, yihaye intego z'uko mu minsi 30 bahawe yo gusubiza ibintu ku murongo bazayikoresha neza bakubaka imisingi ikomeye Rayon Sports izagenderaho mu gihe kiri imbere.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, iyi Komite y'inzibacyuho yagiranye ibiganiro n'abakunzi bakomeye b'iyi kipe, umutoza mukuru Guy Bukasa, Kapiteni Rugwiro Herve ndetse n'umuterankunga wabo mukuru Skol Brewery Ltd, bakaba baraganiye ku bakinnyi bashya bazinjira muri iyi kipe, muri iyi nama bakaba baravuze ko umukinnyi uri imbere ibiganiro byenda kurangira ari Mukunzi Yannick.

Mukunzi Yannick w'imyaka 25 y'amavuko, tariki 01 Gashyantare 2019 nibwo yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF amasezerano y'imyaka itatu ishobora kongerwa, kuri ubu akaba ari umukinnyi ufite umwanya wo kubanza mu kibuga muri iyi kipe asanzwe akinira.

Nubwo Mukunzi Yannick abona umwanya wo kubanza mu kibuga muri Sandvikens IF, biravugwa ko yifuza kugaruka gukina mu Rwanda, amakuru akaba akomeje kuvugwa ko Rayon Sports imukeneye ku buryo bukomeye cyane ko umutoza Guy Bukasa yabwiye ubuyobozi ko Nizeyimana Mirafa na Nshimiyimana Amran bakina hagati mu kibuga atari abakinnyi bageza kure ikipe.

Mu gihe Rayon Sports yagirana ibiganiro na Mukunzi Yannick bikaba ngombwa ko yayisinyira, ikipe ya Sandvikens IF niyo izamuha uburenganzira bwo kujya mu yindi kipe, kuri ubu Rayon Sports ikaba yaramaze gusaba Sandvikens IF ko yarekura Mukunzi Yannick akagaruka mu Rwanda ndetse ibiganiro bikaba biri kugenda neza.

Mukunzi Yannick, yazamukiye mu ikipe y'abato ya APR FC, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru akaba yarayigiriyemo ibihe byiza cyane by'umwihariko hagati y'umwaka wa 2015 kugeza muri 2017 ubwo yari umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

Muri 2017, yaje gusohoka muri APR FC yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yayoborwaga na Gacinya Chance Denis, icyo gihe akaba yaraguzwe miliyoni 12 ayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri yagombaga kurangira mu mpeshyi y'umwaka wa 2019, gusa akaba yarahise yerekeza muri Sandvikens IF muri Gashyantare akaba ari nayo abarizwamo kugeza aka kanya.

Mu mwaka wa 2015, nibwo yatangiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, akaba amaze gukinira iyi kipe imikino 35 ayitsindira ibitego 4, uyu mukinnyi kandi akaba ari umwe mu bavugwa ko bazahamagarwa ngo baze gufasha ikipe y'igihugu Amavubi mu mikino iri imbere, harimo imikino ibiri u Rwanda ruzesuranamo na Cap-Vert mu kwezi k'Ugushyingo, mu irushanwa ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2022.

Muri Rayon Sports kandi biravugwa ko mu bakinnyi 43 isanzwe ifite abenshi biganjemo abanyamahanga izabasezerera, abakinnyi bakiri bato izabatize mu makipe bazajya babonamo umwanya, hanyuma isigarane abakinnyi 20 gusa izongeremo abanyamahanga batatu n'abanyarwanda batatu basanzwe bahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, umwaka utaha w'imikino ikazakoresha abakinnyi 26.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views