Ferwafa Peace Cup 2020: Kiyovu Sport FC na Aspor FC ziracyafite amahirwe yo gukomeza muri 1/8

By Adam Yannick Feb 11, 2020 10:55pm 889 Views

Ferwafa Peace Cup 2020: Kiyovu Sport FC na Aspor FC ziracyafite amahirwe yo gukomeza muri 1/8


Ferwafa Peace Cup 2020 yakomeje uyu munsi ahakinwaga imikino yo kwishyura kugira ngo hamenyekane amakipe akomeza muri 1/8.

Kuri uyu munsi hari hateganyijwe imikino itandatu ahagombaga kumenyekana amakipe atandatu akomeza muri 1/8 mu gihe andi atandatandatu nayo azamenyekana ku munsi w'ejo. Uyu munsi mu mikino yariteganyijwe kuba uko ari itandatu(6) imikino ibiri niyo yarikomeye,kuko yagombaga guhuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere. Umwe muri iyo mikino ntiwabashije kuba,kuko Espoir FC nyuma yo gutsindwa ibitego 5 na Sunrise FC muri shampiyona yanze kujya mu karera ka Nyagatare gukina umukino wo kwishyura. Undi wo wabaye uhuza As kigali FC na Kiyovu Sport FC. Uyu mukino wari ukomeye kuko aya makipe muukino wa mbere yari yanganyije 0-0 ndetse yari yanahuriye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2019 aho As kigali FC yaje gutwara igikombe itsinze Kiyovu Sport FC 2-1.

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n'iminota 6(16H06). umukino watangiye amakipe yose ashaka uko yabona igitego,amahirwe yagiye aboneka ku mpande zombi ntibayabyaza umusaruro. Bikomeza gutyo kugeza ku munota wa 45 ubwo umusifuzi wa kane yerekanaga ko bongeyeho iminota ibiri yinyongera. Ku munota wa (45+1) As kigali FC yabonye Penalite ku ikosa bakoreye Alex maze bayiha Zidane ayitera neza Djihadi ntiyashobora gukoramo umupira biba bibaye 1-0 maze igice cya mbere kirangira gutyo ari As kigali FC 1-0 Kiyovu Sport FC. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sport FC yakoze impinduka maze Rutahizamu Alex Kitata yinjira mu kibuga asimbuye Armel wabonaga ko byari byanze. Gusa izo mpinduka ntacyo zatanze kuko amahirwe yose babonaga nta musaruro byatangaga kuko umuzamu wa As kigali FC Bate imipira yayikuragamo. Iminota 90 yarangiye nta yindi kipe ibonye igitego,bongeraho iminota itandatu (6) nayp ntiyagira icyo itanga,uretsecamahirwe Kiyovu SportvFC yabonye ku munota wa 90+5 ubwo Moustapha yinjiraga murubuga rw'izamu aho kugira ngo ahe bagenzi be batsinde ateye umupira awutera hanze maze umukino urangira ku ntsinzi ya As kigali FC 1-0 Kiyovu Sport FC. Maze ihita ibona itike yo gukomeza muri 1/8 idategereje gukomeza muzatsinzwe neza nkuko umwaka washize itwara igikombe yari yakomeje. 

Kiyovu Sport FC nyuma yo gutsindwa uyu mukino iracyafite amahirwe yo kuba yakomeza mu makipe yatsinzwe neza kuko mu mikino ibiri itsinzwe igitego 1. Indi kipe nayo igifite amahirwe ni Aspor FC kuko nayo yatsinzwe na Vision FC 2-0 mu gihe Aspor FC yari yatsinze Vision FC 2-1. Pepiniere FC nyuma yo gutsindwa 5-0 na 2-0 yahise isezererwa ndetse na Impees FC yatsinzwe 4-0 nyuma y'uko yari yatsinze 1-0 ndetse na Interforce FC yari yatsinzwe 5-0 ariko uyu munsi yanganyije 1-1. Indi mikino igomba kugaragaza andi makipe atandatu (6) agomba kuza kwiyongera kuya maze gukomeza ndetse no gushakamo andi makipe yatsinzwe neza agomba kwiyongera kuri Kiyovu Sport FC na Asport FC nayo agomba kumenyakana ku munsi w'ejo tukamenya amakipe 16 akomeje muri 1/8.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views