FERWAFA irashyira ahagaragara abatoza n'abakinnyi bazahangana na Cameroon ndetse na Congo

By Ngabo Mihigo Frank Feb 14, 2020 09:09am 764 Views

FERWAFA irashyira ahagaragara abatoza n'abakinnyi bazahangana na Cameroon ndetse na Congo


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, rirashyira ahagaragara abatoza n'abakinnyi b'agateganyo bazahangana na Cameroon ndetse na Congo Brazaville mu mikino ya gicuti iteganijwe mu mpera z'uku kwezi.

Biteganijwe ko tariki 24 Gashyantare 2020, u Rwanda ruzakina umukino wa Gicuti na Cameroon i Younde mu gihe tariki 28 u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Congo Brazaville i Kigali hagamijwe gutegura neza abakinnyi bazitabira CHAN 2020 izabera muri Cameroon mu kwezi kwa kane.

Ni muri urwo rwego, kuri uyi wa kane tariki 14, Gashyantare i Saa munani z'amanywa (14:00'), i Remera ku cyicaro cya FERWAFA habera ikiganiro gihuza abanyamakuru n' ubuyobozi bwa FERWAFA hakanerekwana abazitabira iyi mikino ya gicuti.

Ikipe y' u Rwanda ‘Amavubi’, yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona zabo (CHAN 2020), mu Ukwakira 2019, nyuma yo gusezerera Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 5304 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 10260 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4167 Views