Engeneering News Record yahembye 'Kigali Arena'

By NSANZIMANA Christopher Sep 19, 2020 05:40am 262 Views

Engeneering News Record yahembye 'Kigali Arena'


Kigali Arena inzu nini y'imikino y'amaboko n'imyidagaduro hano mu Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba, yahawe igihembo mpuzamahanga n'ikigo cyo muri Leta Zunze ubumwe za Amarika cyitwa Engineering News Record 'ENR'.

Iyi nyubako ya Kigali Arena yaje kuba igisubizo ku mikino y'amaboko ndetse n'imyidagaduro hano mu Rwanda, ubusanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku ibihumbi 10 bicaye neza.

Iyi nzu ishobora no kwakira inama zitandukanye, yahawe igihembo cy’indashyikirwa 'Award of Merit' mu cyiciro cy’imikino n’imyidagaduro.

Ku rundi ruhande  umushinga mwiza (Best Projetc) wabaye uwa Stade ya VTB Arena - Dynamo Central Stadium, y’i Moscow ho mu Burusiya.

Ni kunshuro ya munani (8) hatangwa ibihembo ngaruka mwaka bya ‘Global Best Projects’ bitangwa ku mishinga y’indashyikirwa, bitewe n’impamvu zitandukanye, uyu mwaka harebwe imishinga 30 yo mu bihugu bigera kuri 21 byo ku migabane yose y'Isi.

Ikigo cy'Abanya-Turikiya cyitwa 'SUMMA Rwanda' nicyo cyubatse Kigali Arena ndetse gitanga umushinga wayo ngo uhatane mu yahize iyindi, bishyikirizwa ikigo gihuza sosiyete z’ubwubatsi zitandukanye ku Isi 'ENR' ari nacyo cyatanze ibihembo.

Kigali Arena ishobora no kuberamo inama zihuza abantu benshi, ibitaramo bitandukanye ndetse n'ibindi, ibarirwa mu nzu icumi za mbere nini kandi nziza z'imikino y'amaboko n'imyidagaduro muri Afurika.

Iyi nzu yubatswe guhera muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2019, niyo nzu y'imikino nini muri Africa y' i Burasirazuba, aho ifite ishusho ijya gusa n'iya Dakar Arena yubatse mu murwa mukuru wa Senegal. Kigali Arena ibarizwa i Remera iruhande rwa Stade Amahoro.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 6, 2019 908 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jul 3, 2019 950 Views

By Nsengiyumva Innocent
Jul 23, 2019 627 Views