Eddy Baraba yavuze ibya shampiyona y'abafite ubumuga yakuweho, anasobanura Cricket

By Nsanzimana Chriss Oct 31, 2020 12:21pm 172 Views

Eddy Baraba yavuze ibya shampiyona y'abafite ubumuga yakuweho, anasobanura Cricket


Mugarura Eddy Baraba uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda 'Rwanda Cricket Association' (RCA) yasobanuye impamvu shampiyona yakinwaga n'abafite ubumuga yakuweho ikaba itagikinwa, anasobanura neza imiterere y'uyu mukino.

Nyuma y'myaka igera kuri makumyabiri n'umwe (21) umukino wa Cricket utangijwe mu Rwanda, uwavuga ko umaze kuzamura urwego rwawo ntiyaba yibeshye, dore ko ubu abawukina bafite sitade 'stade' nziza kandi mpuzamahanga iherereye i Gahanga.

Nk'uko igihugu cy'u Rwanda kiri mu bihugu biha agaciro abafite ubumuga cyane kuko nabo ari abantu nk'abandi kandi ibyo abandi bakora nabo babasha kubikora kandi neza, ni mu buryo nk'ubwo no mu mukino wa Cricket bari batekereje ku abafite ubumuga, aho bari barashyizeho shampiyona yabahuzaga, gusa nyuma ikaza gukurwaho.

Mukiganiro cyihariye umuyobozi w'ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Rwanda Mugarura Eddy Baraba yagiranye na IMIKINO, yavuze ko kuba shampiyona ya Cricket yakinwaga n'abafite ubumuga bari batangije ariko nyuma igakurwaho, bitabaturutseho kuko nabo bifuzaga ko ikomeza kubaho, dore ko biri no mu burenganzira bw'abafite ubumuga kuba nabo bakina nk'abandi bose.

Ati" Mu mwaka wa 2009 twigeze gutangiza shampiyona y'abafite ubumuga mu mukino wa Cricket, gusa iyi shampiyona ntiyakomeje gukinwa ku buryo buhoraho, kubera ko byadusabaga amikoro ahagije, gusa n'ubwo itakomeje gukinwa ariko turacyabatekerezaho, kuko nitwongera kubona ubushobozi buhagije tuzongera tukayigarura, kuko nk'uko byumvikana icyo tukibura ari amikoro ahagije"

Tariki 08 Nyakanga 2020, nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hashingiwe ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2020, hafunguwe icyiciro cya kabiri cy’imikino yari yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu mikino yafunguwe harimo na Cricket, aho abayikina bahise batangira kwitoza, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Eddy Baraba yatangaje ko n'ubwo abakinnyi b'umukino wa Cricket basanzwe bakora imyitozo, ariko amarushanwa y'imbere mu gihugu yo bataranzura igihe nyacyo azatangirira, ariko ko Minisiteri Siporo yavuze ko abazaba babasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bashobora kuzasubukura amarushanwa.

"Minisiteri ya siporo yavuze ko ushaka gutangiza amarushanwa asabwa gukurikiza amabwirizwa yashyizweho yo kwirinda Covid-19, natwe biradusaba ko abakinnyi bahita bapimwa bagahita bacumbikirwa hamwe. ku ruhande rwacu iyo turebye amafaranga byadusaba, tubona bitahita bikunda ko tubishyira mu ngiro, gusa icyo ntashidikanyaho ni uko muri Gashyantare 2021 twazatangira gukina" Mugarura Eddy Baraba

Incamake ku mukino wa Cricket mu Rwanda

Umukino wa Cricket mu Rwanda watangiriye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda 'Université Nationale du Rwanda' (UNR), aho mu mwaka 1999 uyu mukino watangijwe n'urubyiruko rw'abasore bari bavuye mu mashuri y'isumbuye mu bihugu bya Uganda na Kenya, ariko bakaza gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza nkuru yu Rwanda.

Nyuma yaho, urwo rubyiruko (abanyeshuri) baje kumenya ko hari Abahinde bakinira mu mujyi wa Kigali, nibwo umwe muri bo witwa Charles Saba waje no kuba umuyobozi wa mbere w'ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Rwanda, icyo gihe yaje gufata umwanya ajya i Kigali aza gushaka abo bagabo b'Abahinde arababona, abasaba ko baza i Butare bagakina umukino, icyo gihe hakaba hari mu mwaka 2000.

Abo Bahinde bagiye i Butare gukina n'abo banyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda, hanyuma abo banyeshuri  bamaze gusoza amasomo yabo, nibwo baje i Kigali bahita banatangiza ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Rwanda 'Rwanda Cricket Association', aho batangiranye n'amakipe atatu, arimo amakipe abiri y'Abahinde ndetse n'indi yabo banyeshuri bigaga i Butare.

Kubera ko Charles Saba (umwe muri ba banyeshuri) yari yaravukiye muri Kenya, gusa nyuma akaza kwiga muri Uganda, yatangiye kugirana imishyikirano ya bugufi n'abari muri uwo mukino bo mu bihugu bya Kenya na Uganda, aho bamuhaye amakuru y'ibanze y'ibisabwa ngo abashe kwandikisha iri shyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, aho yashakaga kuryandikisha mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umukino wa Cricket rizwi nka International Cricket Council 'ICC', aho mu mwaka wa 2003 Rwanda Cricket Association' yakiriwe nk'umunyamuryango mushya wa International Cricket Council.

Mu mwaka wa 2004 nibwo bwa mbere ikipe y'abagabo yatumiwe mu mikino yo ku rwego rw'Afurika yabereye muri Afurika y'Epfo, akaba ari amarushanwa yabaga nyuma ya buri myaka ibiri, gusa nyuma y'umwaka wa 2008 uburyo bw'imikinire bwarahindutse bituma no mu mwaka wa 2009 bongera kwitabira, akaba ari nayo nzira ya mbere banyuzemo bakomeza kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga.

Mu gice cy'abagore, batangiye kubona ubutumire bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2008, gusa icyo gihe nta makipe y'abagore yabagaho, dore ko abitabiriye icyo gihe bari baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye, aho berekeje mu gihugu cya Kenya, gusa bakiva muri ayo marushanwa nibwo hashyizweho amakipe y'abagore.

Amarushanwa y'imbere mu gihugu mu gice cy'abagore yatangiye kubaho muri 2014, mu gihe mu gice cy'abagabo n'ubwo amakipe yari asazwe ariho, ariko nta marushanwa afatika yakinwaga, kuko amarushanwa nyayo yatangiye gukinwa muri 2003.

Urutonde rw'Isi ruheruka gushyirwa ahagaragara  mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy'abagore, u Rwanda ruri ku mwanya wa 32 ku Isi ndetse n'umwanya wa 8 muri Afurika, ni mu gihe mu cyiciro cy'abagabo, u Rwanda ruri ku mwanya wa 79 ku Isi, n'umwanya 15 ku rwego rw'Afurika.

Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, ku ruhande rw'ama-Club, rigizwe n'ibyiciro bibiri mu abagabo no mu abagore, aho mu cyiciro cya mbere mu abagabo habamo amakipe 6 n'andi makipe agera ku 8 akina mu cyiciro cya kabiri.

Mu cyiciro cya mbere mu abagore harimo amakipe 5 ni mu gihe mu cyiciro cya kabiri harimo naho  amakipe 5, gusa uyu mukino ukinwa no mu bigo by'amashuri, aho mu Rwanda amashuri agera ku 108 akina Cricket.

Ni abakinnyi bangahe bajya mu kibuga? ni ryari bavuga ko ikipe yatsinze indi ? babara amanota bashingiye kuki ?

Umukino wa Cricket ukinwa mu bice bibiri 'Category', aho igice cya mbere bakita T20 kikaba gikinwa mu gihe cy'isaha n'igice, ikindi gice cy'umukino nacyo kigakinwa isaha n'igice.

Nk'indi mikino myinshi, muri Cricket naho amakipe aba ari abiri, hanyuma ikipe imwe igahabwa  inshingano zo gukubita umupira, bisobanuye ko umukinnyi umwe aza yirukanka akajugunya umupira, hanyuma undi mukinnyi uba ufite icyo wakita nk'urubaho bakinisha 'Cricket bat' akawukubita awerekeza ahantu kure cyane.

Naho mu buryo bwo kubara amanota, n'uko burya mu kibuga hagati aho bakinira haba harimo tapi ntoya, noneho uko umuntu akubise wa mupira baba bamujugunyiye akawohereza kure, umukinnyi ahita atangira kugerageza kwirukanka ava ku ruhande rumwe ajya ku rundi, bagahita bamubarira inota rimwe (1), hanyuma yagaruka yiruka agasubira aho aba yahoze ari mbere bakabara inota rya kabiri (2).

Ibyo rero umukinnyi abikora inshuro nyinshi zishoboka, kugeza bagaruye wa mupira baba bajugunye kure, aho baba basabwa kuwugarura hagati mu kibuga kuri ya tapi yaho bakinira.

Gusa ibyo byose bikorwa mu gihe abakinnyi b'indi kipe, baba barwana n'uko awo mupira utasohoka mu kibuga, kandi wanasohoka bakagerageza kuwugarura hahandi mu kibuga hagati mu gihe gito cyane, bagira ngo umukinnyi w'ikipe bahanganye atabona amanota menshi, aho aba ava ku ruhande rumwe agana ku rundi.

Ariko na none iyo umukinnyi abashije gukubita umupira akawurenza ikibuga ariko ugendera mu kirere, bahita bamuha amanota atandatu (6), na none umukinnyi yawukubita nabwo akawurenza ikibuga ariko ugendera hasi bwo bamuha amanota ane (4).

Mu bundi buryo, hari igihe umukinnyi akubita umupira ukazamuka ku ntera nini mu kirere, iyo rero uwo mupira umanutse umukinnyi wo ku rundi ruhande akawusama, uwuteye ahita ava mu kibuga hagahita hinjiramo undi mukinnyi, kuko rero ikipe iba igizwe n'abakinnyi 11, bagenda basimburana  kugeza ku mukinnyi wanyuma, aho iyo abakinnyi bose basoje bahita batangira gukina igice cya kabiri.

Mu gice cya kabiri cy'umukino,  n'uko noneho abateraga umupira basigara aribo bawukubita, noneho abakinaga bawukubita bakaba aribo bafata inshingano zo kuwukubita no kuwutangira mu kibuga kugira ngo ntujye kure cyane. 

Umukino ujya gutangira abakinnyi b'ikipe imwe bose bagize umubare wuzuye w'abantu 11,  mu gihe indi kipe itangiza abakinnyi babiri hagati,  aho umwe avamo hakajyamo undi kugeza abantu cumi n'umwe (11) bose bagiye mu kibuga.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Justin Ndayiragije
May 20, 2019 957 Views

By Nsanzimana Chriss
Oct 31, 2020 172 Views