RPL: Dagnogo yafashije Rayon Sports FC kuguma ku mwanya wa Kabiri

By Adam Yannick Feb 9, 2020 07:13pm 284 Views

RPL: Dagnogo yafashije Rayon Sports FC kuguma ku mwanya wa Kabiri


Rwanda Premier League 2019-2020 yakomeje kuri uyu munsi ahakinwaga imikino itatu isoza umunsi wa 19.

Kuri uyu munsi nibwo hari hateganyijwe kuba imikino itatu isoza umunsi wa 19. Umukino umwe niwo wari witezwe n'abantu benshi aho Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports FC. Uyu mukino ntabwo wari woroshye na gato kuko wakomezwaga n'ibintu byinshi. Twavuga abakinnyi bakinnye muri Rayon Sport FC ndetse n'umutoza wayitoje igatwara igikombe abo bose bari muri Bugesera. Ikindi cyatumaga uyu mukino ukomera nuko Police FC yari yamaze gufata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Gasogi FC kuko kunganya kwa Rayon Sports FC cyangwa gutsindwa yari guhita iguma ku mwanya wa gatatu.

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n'iminota 6 (15H06). watangiye Rayon Sports ifite inyota y'ibitego anabona amahirwe ariko ntiyashobora kuyabyaza umusaruro. Ku munota wa 13 Maxime yahushije igitego ndetse no ku munota wa 18 Sidibe nawe yahushije ikindi. Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka uko yabona igitego bikomeza kwanga. Ku munota wa 24 Sidibe nabwo yahushije igitego aho yaramaze gucenga ab'inyuma ba Bugesera FC aho kugira ngo atange umupira ashaka kwitsindira awuteye umuzamu awufata utamugoye. Nyuma yo guhusha ibitego umutoza wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo ku mukuramo ku munota wa 38 maze amusimbuza Niyonzima Ally nyuma y'uko umutoza yari yavuze ko atazamukoresha. Bugesera FC nayo yanyuzagamo igashaka  uko yabona igitego,ariko umutoza wa Rayon Sports yari yashyizemo abakinnyi badatuma Tchabalala na Sina badakina. Ku munota wa 44 Bugesera FC yabonye amahirwe y'igitego aho Djihadi na Tchabalala batashoboye kumvikana neza ku mupira. Igice cya mbere kirangira nta kipe n'imwe ishoboye kubona igitego ari 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports yahise akora impinduka zaje ku muhira kuko yakuyemo Imran yinjizamo Dagnogo utatinze ku muha umusaruro kuko nyuma y'iminota itatu gusa yahise atsinda igitego cyaje no kuba aricyo cyonyine cy'abonetse mu mukino. Ku munota wa 61 Sugira nawe yahushije igitego ubwo yateraga umutwe umupira ukindunda ugaca hejuru y'izamu. Bugesera FC nayo yanyuzagamo igashaka uko yabona igitego nubwo Tchabalala na Sina bari babafashe babuze igitego. Ku munota wa 77 Bugesera FC yarigiye kugombora igitego ariko Tchabalala na Djihadi ntibashobora kumvikana ku mupira. Nyuma yaho amakipe yakomeje gushaka ibitego bikomeza kubura. N'amahirwe abonetse ntibashobore kuyabyaza umusaruro. Dagnogo yashatse gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 85 ku mupira yarateye atunguye umuzamu ariko umupira uca kure y'izamu. Ku munota wa 88 Bugesera FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ubwo Tchabalala yacengaga ab'inyum ba Ryon Sports FC ariko umupira Kimenyi awufata utamugoye. Nyuma yaho nta ndi mahirwe yongeye kuboneka kugeza umukino urangiye. Bongeraho iminota ine (4) nayo irangira gutyo ari igitego 1-0. Maze Rayon Sports FC iguma ku mwanya wa kabiri.

Uko indi mikino yagenze ku bindi bibuga

APR FC 3-0 MARINE FC

MUKURA VS&L 3-0 GICUMBI FC

Imikino izakomeza mu cyumweru gitaha kuva tariki 14 kugeza 16 Gashyantare 2020 hakinwa umunsi wa 20 mbere y'uko Amvubi akin imikino wa Gicuti ibiri iteganyijwe kuba mu tariki 24 na 28 Gashyantare bizatuma umunsi wa 21 uba tariki 3 na 4 Werurwe 2020. Gusa twabenyesha ko na tariki 11 na 12 hateganyijwe imikino yo kwishyura muri Ferwafa Peace Cup 2020.

 

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4455 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8732 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3646 Views