Cycling: Akarere ka Ruhango katangije ikipe nshya yo gusiganwa ku magare (AMAFOTO)

By Ngabo Mihigo Frank Feb 12, 2020 06:07pm 320 Views

Cycling: Akarere ka Ruhango katangije ikipe nshya yo gusiganwa ku magare (AMAFOTO)


Akarere ka Ruhango katangije umushinga wo gushyiraho ikipe nshya y'umukino wo gusiganwa ku magare ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda 'Ferwacy'.

Mu rwego rwo gutoranya abakinnyi bazaba bagize iyo kipe, kukubitiro kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020 hakinwe isiganwa 'Ruhango Icyeye Cycling Competition' ryiganjemo abakiri bato, bakoze urugendo ku ntera y'ibirometero 35. Abasiganwa batandatu ba mbere bazabanziriza abandi muri iyi kipe nshya.

Isiganwa ryatangiye i Saa yine zuzuye (10h00) ku kibuga cya Kigoma hafi y'umurenge wa Ruhango, aho abasiganwa berekeje mu mujyi, bakomereza kuri White Horse Hotel ahazwi nko kwa Mupfumu, bazamuka i Kanazi berekeza i Muhanga.

Abasiganwa bageze i Bukomero bakomeza mu muhanda w'itaka ugana kuri Ecole des Sciences de Byimana, bambuka mu kibaya bajya muri 'Centre' ya Byimana bagana ahari Urwibutso bakomeza bajya mu muhanda wa Kaburimbo.

Bageze i Buhoro bakomereje mu muhanda w'itaka ujya i Kibingo, bahinguke mu muhanda munini wa Kigali-Butare (Main Road), basoreza hafi y'ahubatse Banki ya Kigali ishami rya Ruhango.

Nyuma yo kugenda ibirometero 35, Hakizimana Aimable w'imyaka 18 yegukanye iri siganwa akoresheje ibihe by' isaha imwe, iminota 13 n'amasegonda 38 (1h13'38"), akurikirwa na Nzabandora Fils wakoresheje (1h15'03") mu gihe Irumva Emmanuel yabaye uwa gatatu (1h22'40").

Aba batatu ba mbere bakurikiwe na Byukusenge Lewis, Abayisenga Rafiki na Mupenzi Charles waje ku mwanya wa gatandatu ari nabo bagomba gufata iya mbere bagatangirana n'ikipe nshya ya Ruhango.

 

AMAFOTO : Ruhango District 

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Akata ikorosi

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Batatu ba mbere

No Picture Available

No Picture Available

Hakizimana Aimable wabaye uwa mbere


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 2177 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 996 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 1204 Views