Hakim Ziyech mu nzira zigana mu gihugu cy'Ubwongereza nkuko byemejwe na Erik ten Hag

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 13, 2020 02:14am 539 Views

Hakim Ziyech mu nzira zigana mu gihugu cy'Ubwongereza nkuko byemejwe na Erik ten Hag


Umutoza wa Ajax Amsterdam, Erik ten Hag yemeje ko Chelsea izasinyisha Hakim Ziyech ku musozo wuyu mwaka w'imikino ndetse yemera ko yakabaye yaragiye mbere.

Ibyamakuru byatangaje ko Chelsea na Ajax Amsterdam yegukanye igikombe cya shampiyona y'Ubuholandi giheruka zamaze kumvikana kuri Hakim Ziyech, aho azatangwaho miliyoni €45.

Hakim Ziyech yinjiye mu kibuga asinbuye mu mukino Ajax Amsterdam yatsinzemo KNB Beker ibitego 3-0 kuwa Gatatu nuko Erik ten Hag agira icyo amuvugaho.

Erik ten Hag aganira na Fox Sports - "Hakim Ziyech muri Chelsea? Turetaganya ko bizaba. Nari niteze ko ibi bizaba mu mwaka umwe cyangwa ibiri ishize ariko yarahagumaga bitunguranye. Dufite amahirwe kuba tumufite kugera ku mpera zuyu mwaka w'imikino."

Hakim Ziyech yagize uruhare mu bitego 166 kuva yagera muri Ajax Amsterdam  mu mwaka wimikino wa 2012-13 avuye muri Twente FC. Yayitsindiye ibitego 79 atanga impira 87 ivamo ibitego.

Erik ten Hag yakomeje agira ati - "Ntabwo natunguwe n'amakuru ya Hakim Ziyech kuko dufite abakinnyi bakomeye kandi baba bifuzwa n'amakipe akomeye ku mugabane w'Uburayi.

"Maze igihe kinini nzi icyo Hakim Ziyech ashaka. Afite ifoto mu mutwe w'amakipe amushaka n'atamushaka. Chelsea n'ikipe nziza. Ni birangira, nzaba ntewe ishema nawe."


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3240 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8155 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4033 Views