Chelsea irashaka uyu mukinnyi kugirango asimbure umukinnyi wayo uri hafi kuyisohokamo.

By Kwizera Yamini Nov 29, 2017 07:06am 1182 Views

Chelsea irashaka uyu mukinnyi kugirango asimbure umukinnyi wayo uri hafi kuyisohokamo.


Ikipe ya Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza yatangiye gushakisha umukinnyi ugomba gusimbura umukinnyi wayo ukomeye uri hafi kuyisohokamo.

Chelsea yatangiye gushakisha umunyezamu ukinira ikipe ya Stoke city witwa Jack Butland kugirango azasimbure umunyezamu wayo witwa Thibaut Courtois ushobora kuyisohokamo akerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Mugihe Thibaut Courtois akomeje kwanga kongera amasezerano n’ikipe ya Chelsea aho yatangaje ko atiteguye gutangira ibiganiro n’iyi kipe kugirango avugurure amasezerano ye, ikipe ya Chelsea yatangiye gutekereza k’umusimbura we mugihe cyose yaba ayisohotsemo.

Uyu mubirigi, afite amasezerano agomba kurangira mumwaka wa 2019 akinira ikipe ya Chelsea, gusa akaba akomeje kwifuzwa na Real Madrid ndetse na mucyeba wayo Athletico Madrid.

Ikipe ya Chelsea ishobora kurekura uyu munyezamu usigaje umwaka umwe gusa kumasezerano ye ikamugurisha agatubutse aho kugirango azagendere ubuntu yigurishije.

Inkuru ducyesha ikinyamakuru cyandikirwa mugihugu cy’ubwongereza kitwa Daily Mail irakomeza itangaza ko ikipe ya Chelsea yatangiye gushaka uburyo yagura umunyezamu w’imyaka 24 gusa y’amavuko ukomoka mugihugu cy’ubwongereza ariwe Jack Butland.

Uyu munyezamu ufatira ikipe ya Stoke city, amaze kwigaragaza k’uruhando mpuzamahanga ahanini muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League ndetse aragaragara nk’umukinnyi witeguye gukinira amakipe akomeye yo k’umugabane w’iburayi.

Gusa ariko ikipe ya Stoke City ntabwo izemera kurekura kugiciro kiri hasi, uyu munyezamu usigaye yarafashe umwanya wambere mu ikipe y’igihugu y’abongereza yitwa The Three Lions.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2992 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7881 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3860 Views