Bimwe mu byaranze umunsi wa cyenda nicyo twakitega ku munsi wa cumi wa Rwanda Premier League

By Adam Yannick Nov 25, 2019 02:52pm 697 Views

Bimwe mu byaranze umunsi wa cyenda nicyo twakitega ku munsi wa cumi wa Rwanda Premier League


Shampiyona y'u Rwanda yakomezaga ku munsi wayo wa cyenda,tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu byayiranze ndetse nibyo twakitega ku munsi wayo wa cumi uomeza ku munsi w'ejo tariki ya 26/11/2019.

Shampiyona yarigeze ku munsi wayo wa cyenda,aho amakipe amwe namwe yongeye gutungurwa,ndetse nandi akomeza kubura amanota atatu.Tukaba tugiye kubagezaho bimwe biomeje kugenda bitungurana ku makipe amwe namwe.

Sunrise fc ikomeje kwitwara neza ku kibuga cyayo,aho kugeza ubu itaratsindwa umukino numwe ku kibuga cyayo,ndetse naba rutahizamu bayo bakomeje kwitwara neza kuko uko ari babiri NANJI PIUS na SAMSON BABUWA bafite ibitego 14,buri umwe akaba afite ibitego 7.Umuntu akaba ari kwibaza ese APR FC kuri uyu munsi wa cumi irashobora gukora ibyananiye andi makipe yo kuyihatsindira ku munsi w'ejo?

Bugesera nyuma yo kwirukana umutoza ikazana Masudi,nayo yabonye amanota atatu yayo aho yatsinze Mukura nayo yarimaze iminsi yitwara neza.Etincelles nayo bikomeje kwanga kuko kugeza ubu ifite imikino itatu itarabona amanota 3,kuko ku munsi w'ejo yatsinzwe na Police.Indi ni As Kigali nayo ikomeje kubura amanota atatu,kuko ku munsi wa cyenda yanganyije na Kiyovu Sport 0-0,ese kuri uyu munsi wa cumi irabona amanota atatu imbere ya Espoir ku mukino uzabera i Rusizi.

Ikindi cyaranze umunsi wa cyenda,nuko ibitego byabuze ugereranyije n'umunsi wa munani hari habonetse ibitego 28,naho ku munsi wa cyenda habonetse ibitego 14 gusa.APR nyuma yo gutsinda ibitego 3-1 yahise ifata umwanya wa mbere,aho yahise isimbura Police gusa zose zikaba zinganya amanota.

Uko imikino iteganyijwe k'umunsi wa cumi muri Rwanda Premier League

KU WA KABIRI,TARIKI YA 26 UGSHYINGO 2019

HEROES FC vs MUSANZE FC(BUGESERA STADIUM 15H00)

GASOGI UNITED FC vs GICUMBI FC ( KIGALI STADIUM 15H00)

SUNRISE FC vs APR FC ( NYAGATARE STADIUM 15H00)

KU WA GATATU,TARIKI YA 27 UGUSHYINGO 2019

KIYOVU SPORT FC vs BUGESERA FC (MUMENA STADIUM 15H00)

POLICE FC vs MARINE FC (KIGALI STADIUM 15H00)

MUKURA VC&L vs ETINCELLES FC ( HUYE STADIUM)

KU WA KANE,TARIKI YA 28 UGUSHYINGO 2019

RAYON SPORTS FC vs AS MUHANGA FC ( KIGALI STADIUM 18H00)

ESPOIR FC vs AS KIGALI FC ( RUSIZI STADIUM)

 

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views