Bimwe mu byaranze igice cya mbere k'imikino ibanza muri Rwanda Premier League 2019-2020

By Adam Yannick Dec 25, 2019 01:26pm 1705 Views

Bimwe mu byaranze igice cya mbere k'imikino ibanza muri Rwanda Premier League 2019-2020


Rwanda Premier League 2019-2020,yasoje imikino yayo ibanza tariki 22 ukuboza 2019. Tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu byayiranze.

www.imikino.rw yagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bintu byingenzi byaranze imikino ibanza muri Rwanda Premier League. Tukaba tugiye guhera ku batoza batangiranye n'iyi shampiyona. Nkuko itegeko ry'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa).ryavuze ko amakipe yose agomba gutozwa nabatoza bafite impamabushobozi yo gutoza(Licence A). Byatumye bamwe mubatoza,bari bafite Licence C byatumye batakaza akazi kabo,bamwe bemera kuba abatoza bungirije muyandi makipe.

Shampiyona yatangiranye abatoza 16 bafite Licence A,igice cya mbere k'imikino ibanza kirangiye kimwe cya kabiri(1/2) cyabo bamaze gusezererwa n'amakipe yabo kubera umusaruro mucye bagaragaje ndetse nabandi basesa amasezerano yabo kubwumvikane bwabo. Amakipe yatandukanye n'abatoza bayo ni: Mukura vc,Etincelles fc,Musanze fc,Gicumbi fc,Bugesera fc,Heroes fc,Kiyovu Sport fc,Rayon Sport fc. 

Nyuma yabatoza,ikindi cyatunguranye n'ikipe ya Gasogi United fc,yazamutse mu cyiciro cya mbere,ikaba yaratsinzwe na APR fc gusa,mu makipe yahuye nayo abarirwa mu makipe akomeye mu gihugu.

Ikindi cyaranze iki gice cya mbere k'imikino ibanza naho abasifuzi bagiye bahabwa ibihano bitewe nuko batitwaye neza ku mikino bayoboye.

Ikindi naho amakipe yagiye ahana abakinnyi bayo,nkaho APR fc yahannye SUGIRA Erenest nyuma yo kuvuga ko atarayibonamo neza,bamuhanisha kujya kwitoreza mu bakinnyi bato bayo,ndetse umutoza akavuga ko atamukeneye kuko afite abatimo gutsinda. Undi ni Kambale wahagaritswe na Musanze fc imushinja ubusinzi nyuma ikamwirukana none akaba yamaze kwerekeza muri Etincelles fc ndetse na Mutebi Rashid wahagaritswe na Etincelles fc kubera kumushinja ubusinzi bakaba bari bamuhagaritse imikino itanu. Amakuru agera ku www.imikini.rw tugishakisha nuko nawe yaba ashak kwerekeza muri Musanze fc.

Amakipe yatunguranye muri iki gice cya mbere k'imikino ibanza ni As Muhanga fc yaje kurangiza iri ku mwanya wa kane n'amanota 23 aho yatsinze Police fc,Mukura vc,Kiyovu Sport fc byatumye iza mu myanya ine ya mbere ndetse ikaba ari nayo kipe itozwa n'umutoza wumunyagihugu yaje mu makipe ane ya mbere. Indi kipe yatengushye abakunzi bayo ni As Kigali fc bitewe n'abakinnyi yari yaguze bafite amazina akomeye ikaba irangije igice cya mbere ifite amanota 15 bivuze ko yabonaga inota rimwe kuri buri munsi w'imikino. Ndetse n'umutoza wayo Nshimiyimana Eric nawe wahabwaga amahirwe yo kuba yatwara igikombe.

APR fc niyo yatsinze ibitego byinshi 30,ndetse inatsindwa ibitego 9.naho Hereos fc niyo yatsinzwe ibitego byinshi 30.Naho Samson Babuwa wa Sunrise fc niwe watsinze ibitego byinshi 11.

Ibyo ni bimwe mubyo www.imikino.rw twabakusanyirije,ubwo nawe ugize ibyo ubona tutavuze wabitwunganira hasi muri commentaire.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views