Bigirimana Issa yavuze imyato APR FC yahozemo

By Nsanzimana christophe Aug 11, 2020 03:05pm 437 Views

Bigirimana Issa yavuze imyato APR FC yahozemo


Rutahizamu ukina uca ku mpande mu ikipe ya Rayon Sports Bigirimana Issa 'Walcot' yavuze ko atazigera yibagirwa ikipe ya APR FC yahoze akinira ngo kuko yatumye aba umukinnyi umukomeye  ndetse wakwifuzwa na buri Kipe yose ikomeye.
 
Uyu mukinnyi ufite inkomoko i Burundi yageze muri  APR FC guhera mu mwaka w’imikino wa 2014/15, aho yageze mu Rwanda avuye muri LLB S4A y'i Burundi.
 
Aganira na IMIKINO yayitangarije ko kuba iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yaramumenyekanishije ku ruhando nyafurika ari ikintu atazibagirwa
 
Ati" APR FC n'ikipe yatumye mba uwo ndiwe ubu, bambaye hafi kandi bampa amahirwe, ibyo byose byatumye izina ryanjye rizamuka kugeza aho mba umukinnyi wifuzwa na buri kipe ikomeye"
 
Bigirimana Issa yamenyekanye cyane muri APR FC mu mwaka wa 2017, ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego bitatu mu mikino ine yikurikiranya.
 
 Gusa nyuna yaje kuva muri APR FC muri Kamena 2019, amaze gutsinda Rayon Sports ibitego bitanu mu mikino 12.
 
Mu mwaka w'imikino wa 2017-18, ubwo APR FC yiteguraga gusura Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, nibwo yafashe umwanzuro ihagarika Issa Bigirimana mu gihe kitazwi aho yamushinjaga imyitwarire mibi.
 
Iyi myitwarire mibi yamuvugwagaho n'uko yakoze ikosa ryo kujya i Burundi gusura umuryango we nta ruhushya asabye.
 
Akimara kuva i Burundi ntiyahise ahabwa umwanya wo gukina muri APR FC n’umutoza Zlatko, yatangiye kugaragaza ibimenyetso by'uko ashaka kuyisohokamo.
 
Bigirimana yaje gufata icyemezo, ava muri APR FC yerekeza mu ikipe ya Yanga Africans aho yayisinyiye imyaka igera kuri ibiri.
 
Gusa nyuma hagiye habaho kutumvikana na Yanga Africans, aho uyu mukinnyi yahise afata umwanzuro agaruka hano mu Rwanda muri Police FC, aho yasinye amasezerano y’amezi 6, nubwo naho atigeze abona umwanya ahoraho wo kubanza mu kibuga.
 
Nyuma yo gusoza amaseserano ye muri Police FC, yahise agana mu ikipe ya Rayon Sports ku masezerano y'umwaka umwaka umwe.
 
Mu ngingo zikubiye mu masezerano y’impande zombi bivugwa ko nta mafaranga yo kugurwa Rayon Sports yahaye Bigirimana, ariko niharamuka habonetse ikipe imushaka, azahita agenda.
 
Uyu mukinnyi akaba azakinira Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2020-21.
 
 
 
 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 5897 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11219 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4528 Views